Nigeria: Abantu 100 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato barimo burohamye

Muri Nigeria abantu 100 baracyashakishwa nyuma y’uko ubwato barimo burohamye mu ruzi rwa Niger, ruherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu ubwo bari bajyanye ibiribwa ku isoko.

Muri Nigeria abantu 100 baburiwe irengero nyuma y'uko ubwato barimo burohamye
Muri Nigeria abantu 100 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato barimo burohamye

Impanuka y’ubu bwato yabaye tariki 29 Ugushyingo 2024.

Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe ubutabazi muri Nigeria, Ibrahim Audu yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), ko ubwo bwato bwari butwaye abagenzi bava ahitwa Kogi kuri urwo ruzi berekeza mu gihugu cy’abaturanyi cya Niger.

Ati “Abantu umunani nibo bemejwe ko bapfiriye muri iyo mpanuka mu gihe hari abandi batabawe naho abandi bakaburirwa irengero”.

Abayobozi ntibigeze batangaza icyateye iyi mpanuka y’ubu bwato cyakora, ibitangazamakuru byo muri Nigeria, byavuze ko ubwo bwato bwari butwaye abagenzi barenga 200, kurohama bikaba bishobora kuba byaratewe n’uburemere bwinshi ubwato butari bufitiye ubushobozi.

Inzego zishinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Nigeria, ziracyakomeje gushakisha abarohamye mu ruzi rwa Niger ariko icyizere ko baba bakiri bazima cyamaze kuyoyoka.

Kubera impanuka zikunze kuba muri Nigeria zigahitana ubuzima bw’abantu, abayobozi barasabwa gushyiraho ingamba zo gutwara abantu n’ibintu mu mazi.

Impanuka nyinshi zatewe n’uburemera bw’abajya mu bwato kuko usanga ababutwara batita ku ngano y’ibyagenewe kugenda muri ubwo bwato bakibagirwa no kwita ku mutekano y’ababugendamo.

Ikindi gikomeye nuko abagenzi bakunze kugenda muri ubwo bwato nta myambaro yabugenewe ituma batarohama (life jacket), ugasanga igihe bahuye n’impanuka ntawe ubashije kugira ikintu cyatuma atarohama. Ibi ariko bituruka ku kuba ba nyiri ubwato nta bushobozi bwo kugurira abagenzi iyo myambaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka