Nigeria: Abagore n’abakobwa barenga 50 bashimuswe n’abitwaje intwaro
Abagabo bitwaje intwaro, bashimuse abagore n’abakobwa barenga 50 mu Mujyi wa Kakin Dawa wo muri Leta ya Zamfara iherereye mu Majyaruguru y’iburengerazuba bwa Nigeria.
Polisi yavuze ko aba bagabo bitwaje intwaro, binjiye mu Mudugudu wo mu Mujyi wa Kakin Dawa muri Leta ya Zamfara, maze bajya ku muryango ku wundi bashimuta abantu.
Hassan Ya’u wabashije gutoroka aba bagabo ariko bagashimuta mushiki we, yagize ati: "Twaje gusanga barashimuse abagore barenga 50, barimo abagore bubatse n’abakobwa."
Undi muturage waganiriye n’ikinyamakuru Daily Trust cyo muri Nigeria, yavuze ko agereranyije abantu 43 bashimuswe, ati: "Umudugudu wose watewe ubwoba kubera ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye muri icyo gikorwa cyose cyo gushimuta."
Polisi ya Zamfara yavuze ko bohereje izindi nzego z’umutekano muri ako gace.
Gushimuta abantu bigamije incungu bikorwa n’abitwaje intwaro bazwi nk’amabandi, byiganje mu Majyaruguru y’iburengerazuba bwa Nigeria kubera ubukene bukabije, ubushomeri ndetse n’ikwirakwizwa ry’intwaro zitemewe.
Muri Werurwe uyu mwaka, abantu bitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri barenga 130 mu Mujyi wa Kuriga uherereye mu Majyaruguru y’uburengerazuba basaba incungu kugira ngo babarekure.
Ishimutwa ry’abanyeshuri muri Nigeria, ryakozwe bwa mbere n’umutwe witwaje intwaro witwa Boko Haram, watwaye bunyago abanyeshuri 276 bigaga mu ishuri ry’abakobwa i Chibok mu Majyaruguru y’Iburengerazuba muri Leta ya Borno mu 2014.
Bamwe muri abo bakobwa ntibigeze barekurwa, ndetse benshi muri bo bakaba baragizwe abagore b’izo nyeshyamba zo mu mutwe wa Boko Haram.
Ikindi gikorwa giheruka vuba cyo gushimuta abanyeshuri, cyabaye muri Nyakanga 2021, ubwo abantu bitwaje intwaro bashimutaga abarenga 150 mu gitero. Aba banyeshuri baje kongera gusubira mu miryango yabo nyuma y’amezi, bikavugwa ko kugira ngo barekurwe byasabye gutanga incungu.
Nibura abanyeshuri 1400 bashimutiwe mu bikorwa bitandukanye by’abitwaje intwaro kuva 2014.
Ohereza igitekerezo
|