Niger: Batangiye guhindura amazina y’imihanda n’ahantu byitiriwe u Bufaransa
Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Igihugu cya Niger, bwatangiye gahunda yo guhindura amazina y’imihanda n’ahantu hatandukanye hitiriwe ubukoroni bw’u Bufaransa, hakitirirwa intwari cyangwa se amazina azwi cyane mu mateka ya Niger cyangwa se amazina azwiho ubutwari mu rwego rw’Umugabane w’Afurika.
Iyo gahunda yatangijwe na Minisiteri y’umuco ya Niger, igikorwa gihera mu Murwa mukuru wa Niger Niamey, aho imihanda itandukanye ndetse n’ahantu hari hafite amazina yibutsa ibyo bihe by’ubukoroni bw’Abafaransa, ubu yahindutse hagahabwa amazina mashya afite icyo avuze mu mateka ya Niger cyangwa se amateka y’Afurika.
Uko ni ko umuhanda umwe wo mu Mujyi wa Niamey, wari waritiriwe Charles De Gaule w’Umufaransa (avenue Charles De Gaule), ubu wahawe izina rya Djibo Bakary, uwo akaba ari umugabo w’Umunyaniger w’umunyapolitiki wagize uruhare rukomeye mu guharanira ubwigenge bw’icyo gihugu.
Ikinyamakuru AA Afrique, cyatangaje ko ahantu hari haritiriwe agace ko mu Bufaransa kitwa Monteuil, ubu kahawe izina rya Thomas Sankara naho ahitwaga Francophonie ubu ngo hitiriwe ihuriro ry’Ibihugu byo mu gace ka Sahel, ‘Alliance des États du Sahel (AES)’, rigizwe na Burkina Faso, Mali na Niger.
Asobanura iby’iyo gahunda Minisitiri w’umuco muri Niger, Colonel-major Abdourahaman Amadou, mu ijambo rye yavuze ko, “Impamvu y’izo mpinduka, ari uko imihanda itandukanye (avenues, boulevards) n’ahantu ndangamateka mu Mijyi muri rusange, ndetse mu Murwa mukuru by’umwihariko, hitwaga amazina adahuye n’ibyo abaturage bacu bafite mu ntekerezo”.
Yakomeje agira ati, "Intwari z’Igihugu cyacu ndetse n’izo ku rwego rw’Afurika zari zimeze nk’aho zibagiranye, cyangwa se zikaba zitahawe agaciro gakwiye ngo zimenyekane cyane, uretse amazina amwe n’amwe yatangiye kujya yizihizwa nyuma y’akazi kakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cya Institut de Recherches en Sciences Humaines (IRSH) ku bufatanye n’Umujyi wa Niamey mu 1982".
Kuva ubutegetsi bw’igisirikare bwatangira kuyobora Niger nyuma Coup d’Etat yakuyeho Perezida Mohamed Bazoum, ku itariki 26 Nyakanga 2023, Niger yatangiye guca umubano wayo n’u Bufaransa nk’igihugu cyari cyayikoronije, ndetse amasezerano menshi Niger yari ifitanye n’u Bufaransa araseswa harimo n’ayerekeye ubufatanye mu bya gisirikare, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Ohereza igitekerezo
|