Muhoozi Kainerugaba yabwiye Abagande ati ’Nta muhanda uzongera kubakwa mutambajije’

Jenerali Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda akaba ari n’Umugaba Mukuru w’Ingaboza za Uganda, yavuze ko nta mushinga wo kubaka umuhanda uzongera gutangira atawuhaye umugisha.

Ku rubuga rwe rwa X, aho akurikirwa n’abantu miliyoni 1.2, Muhoozi yagize ati “Uyu munsi ndabivuze kandi ntibizigera bihinduka. Amasezerano yose ajyanye n’imihanda muri Uganda agomba kujya abanza kwemezwa nanjye guhera ubu! Abashidikanya ku mabwiriza yanjye bazasobanukirwa ukuri.”

Muhoozi, ni umusirikare ukunze kuvuga amagambo akomeye, yaba ku gihugu cye, ndetse no ku bihugu by’abaturanyi arata imbaraga ze bwite, iz’igisirikare ayobora cyangwa se n’iza se.

Akenshi, arabivuga ukumva ntibikoreka, hakaba n’ubwo ababishinzwe muri Leta ya Uganda basaba imbabazi, cyangwa se bakibutsa ko ibyo yavuze bitari mu nshingano ze.

Kuri ibi birebana no gukora akazi k’abo mu bikorwa remezo, Jenerali Muhoozi yakiriye ibisubizo bitandukanye bivuye ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Bamwe bamubwiye ko bidashoboka kwibirwa ko wakora ibintu byose, ukabigenzura uri umwe, maze ahubwo bamugira inama bati "icyaba cyiza, wowe ubaka system, aho kumva ko waba Ushoborabyose."

Abandi na bo bamubwiye bati rwose turagushyigikiye, kura akavuyo na ruswa mu bikorwa remezo. Aha ndetse, bagiye bamuha ingero z’imihanda bashaka ko yaheraho agashyira ibintu mu buryo.

Icyakora hari n’uwamuciriye umugani ukomeye, ashaka kumwereka ko mu by’ukuri adakomeye, ahubwo ahabwa urubuga akibwira ko ari igihangange.

Yazanye ifoto yanditseho ngo "Iyo uhaye urubuga indogobe cyane bituma yibwira ko yahindutse intare."

Hari n’uwagize ati "Hanyuma se, ubwo akazi k’inteko n’abaminisitiri kazaba akande? Ndabona warasabitswe n’igitugu."

Icyakora, abashyigikiye Jenerali Muhoozi, bo bahereye kuri iri jambo, maze bagira bati "Abarya amafaranga y’imihanga batangiye kudagadwa."

Ibitekerezo   ( 3 )

Murakoze kunkuru muduhaye

Irasubiza Albert yanditse ku itariki ya: 12-04-2026  →  Musubize

nagende buke

CHRISTOPHE NIKEZWE yanditse ku itariki ya: 11-04-2026  →  Musubize

nagende buke

CHRISTOPHE NIKEZWE yanditse ku itariki ya: 11-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka