Mu bujurire, Vital Khamerhe yongeye gusaba kurekurwa

Vital Kamerhe na Samih Jammal, bajuririye umwanzuro w’urukiko rwa Gombe, rwabasabiye igifungo cy’imyaka 20, Vital Khamerhe azamara imyaka 10 yambuwe uburenganzira bwo gutora cyangwa gutorwa.

Aba bombi bahamwe n’icyaha cyo kunyereza agera kuri miliyoni 50 z’amadorari ya Amerika, yari agenewe kubaka amazu agera kuri 4,500, yemewe na Perezida Felix Tshisekedi ubwo yiyamamarizaga kuyobora Kongo Kinshasa.

Ku wa 24 Nyakanga 2020, Vital Khamerhe na Samih Jammal, bumviswe bwa mbere mu rukiko rw’ubujurire rwa Kinshasa. Ni urubanza rwamaze iminota mike, kuko urukiko rwahise rufata umwanzuro wo kurwimurira tariki ya 07 Kanama 2020, kugira ngo rubanze rusuzume neza dosiye y’ubujurire.

Muri uru rubanza, Vital Khamerhe yongeye gusaba ko yafungurwa, akazakomeza kuburana ari hanze. Abamwunganira mu mategeko, bashimangiye ubu busabe bavuga ko ubu nta mpamvu ihari yo gukomeza gufunga umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika.

Bavuga kandi ko bizeye ko umucamanza azigana ubushishozi ibikubiye muri dosiye y’ubujurire, kandi ngo bizeye ko umwanzuro azafata uzakuraho uwari wafashwe bwa mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka