Mozambique: Venâncio Mondlane watsinzwe amatora yasobanuye uko yari agiye kwicwa

Umwe mu batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi muri Mozambique, Venâncio Mondlane watsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka, akaza ku mwanya wa Kabiri yatangaje ko yarusimbutse yari agiye kwicirwa muri Afurika y’Epfo aho yahungiye nyuma yo gutsindwa muri ayo matora, ariko akagira amahirwe agacika n’umuryango we.

Venâncio Mondlane yvuze ko yarusimbutse yari agiye kwicwa
Venâncio Mondlane yvuze ko yarusimbutse yari agiye kwicwa

Venâncio Mondlane yavuze ko umuryango we, ni ukuvuga umugore n’umukobwa we bacitse banyuze mu muryango w’inzu w’inyuma, banyura muri salon yogosherwagamo imisatsi batwaye n’ibikapu byabo.

Ikinyamakuru iHarare News, cyatangaje ko nubwo uwo munyapolitiki yatangaje ibyo ndetse atabaza avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga, ariko nta bimenyetso yatangaje byemeza ibyo byamubayeho kandi na Guverinoma ya Mozambique ntacyo iravuga ku byo Mondlane yatangaje kugeza ubu.

Venâncio Mondlane, bivugwa ko yahungiye muri Afurika y’Epfo mu byumweru bibiri bishize, nyuma y’iyicwa ry’umwe mu bakozi be ndetse n’umunyamategeko we, kuko ngo barimo bategura kujya gutanga ikirego mu rukiko batambamira ibyavuye mu matora.

Ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Mozambique, byatangajwe ku itariki 24 Ukwakira 2024, aho umukandida Daniel Chapo w’ishyaka rya FRELIMO riri ku butegetsi ari we wayatsinze, aba Perezida mushya w’icyo gihugu n’amajwi 71%, mu gihe Venâncio Mondlane wari uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya PODEMOS, yabonye umwanya wa kabiri muri ayo matora n’amajwi 20%.

Muri Videwo, Mondlane yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook yasobonuye uko yarokotse n’umuryango we yari agiye kwicwa, ariko ntiyavuga aho ibyo byabereye gusa, avuga ko acumbitse mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Yagize ati, “Nari ndi kumwe n’umugore wanjye n’umkobwa wanjye twiruka tuva ahantu hamwe tujya ahandi”.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Afurika y’Epfo, yatangaje ko itari izi ko Mondlane ari muri icyo gihugu, ariko itanga inama ko mu gihe umuntu ahuye n’ibishaka guhitana ubuzima bwe nk’ibyo, abimenyesha polisi.

Gusa, na mbere gato y’uko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Mozambique bitangazwa, Venâncio Mondlane yavuze ko inzego z’umutekano zatangiye kugota inzu ye, atangira ubwo abaturage ba Mozambique bamushyigikiye kwigaragambya bamagana ibyavuye mu matora nk’uko n’ishyaka rya PODEMOS, ryamushyigikiye mu matora ryamaganye ibyavuye mu matora rikabikora mu nzira ziteganywa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka