Mozambique-RDC: Barekuye imfungwa 6000 kubera COVID-19

Ibihugu bya Mozambique na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, byarekuye imfungwa zirenga ibihumbi bitandatu, kubera ubwoba bwa Coronavirus.

Mozambique harekuwe imfungwa zirenga 5000 (Photo:Internet)
Mozambique harekuwe imfungwa zirenga 5000 (Photo:Internet)

Leta ya Mozambique yo yarekuye imfungwa ibihumbi bitanu, mu gihe isi yose ihanganye n’ikwira ry’icyorezo cya covid-19, cyane mu gihugu byo mu Majyepfo ya Afurika imibare y’abandura ikomeje kwiyongera.

Inteko ishinga amategeko kuwa mbere ni bwo yatoye itegeko rigena imbabazi ku banyururu ibihumbi 5,032 barimo abanyagihugu n’abandi banyamahanga bafungiwe ibyaha byoroheje, byose biri mu rwego rwo kugabanya ubucike mu magereza mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Ni itegeko rivuga ko abafungwa barekurwa ari abakatiwe igifungo kugeza ku mwaka umwe gusa.

Ibi leta ibikoze mugihe abantu 10 ari bo bamaze kugaragara banduye coronavirus muri iki gihugu.

Nubwo nta wo muri gereza uri muri aba, ariko ingamba zigomba gufatwa hakiri kare mu rwego rwo kurinda amagereza yo muri Mozambique ngo akabije ubucucike cyane bwikubye inshuro eshanu ugereranyije n’umubare w’agororwa gereza zagakwiye kuba zakira.

Mu cyumweru gishize, ni bwo Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yashyizeho ku mugaragaro ibihe bidasanzwe, byagombaga gutangirana n’itariki 1 kugeza tariki 30 Mata, mu rwego rwo guhangana na coronavirus.

Ibigo by’amashuri birafunzwe, ingendo zo mukirere zirahagarikwa, byose bigamije kurinda abanyagihugu kwandura ari beshi.

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo na ho Minisiteri y’Ubutabera yarekuye imfungwa 1,200 mu ngamba nshya zo kugabanya ubucucike mu magereza no gukumira ikwirakwizwa rya coronavirus.

Abarekuwe muri gereza ni abakoze ibyaha byoroheje nk’uko Minisitiri w’Ubutabera, Celestin Tunda abitangaza.

Gereza ya Makala mu murwa mukuru Kinshasa, iri mu zagabanyirijwe ubucucike, harekurwa imfungwa 700.

Abandi bagororwa benshi ngo bazarekurwa mu minsi ikurikira kandi, Minisitiri w’Ubutabera yasabye abacamanza n’abashinjacyaha, abanyamategeko gufunga gusa abagize uruhare mu byaha bikomeye nk’ubwicanyi no gufata ku ngufu.

DR Congo yemeje ko abantu 180 banduye coronavirus naho 18 bahitanywe na yo.

Guverinoma yashyizeho ibyumweru bibiri by’akato kihariye by’umwihariko ku gace ka Gombe kari mumu murwa mukuru Kinshasa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka