Morroco yashoye muri AFCON igaruza akayabo...yerekeje amaso ku gikombe cy’isi

Gutsindwa kwa Maroc ku mukino wa nyuma wa AFCON 2025 itsinzwe na Sénégal igitego 1–0 wabereye kuri Stade Prince Moulay Abdellah byabaye inkuru ibabaje cyane, bigaragaza uko ruhago ishobora gutanga umwanzuro ubabaza kurusha uko witezwaga.

Ikipe ya Maroc (Atlas Lions) yigaranzuye umukino, ariko igwa mu mutego w’imikinire ya Sénégal ishingiye ku gukoresha amahirwe make yabonetse. Ibi byasize abakunzi ba ruhago ba Maroc mu marira, inzozi zo gutwara igikombe ku butaka bwabo zishira.

Icyakora, inyungu zikomeye z’amafaranga igihugu cyabonye binyuze mu kwakira iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika zahinduye icyo gihombo cyo mu kibuga kibe intsinzi mu bukungu, zitanga ihumure rikomeye ku gikombe Maroc imaze kubura kuva mu 1976.

Guverinoma ya Maroc yatangaje ko amafaranga yinjijwe mu buryo butaziguye mu kwakira iri rushanwa ry’amakipe 24 arenga miliyari 1.5 z’amayero (€1.5bn), angana na miliyari 16 z’amadiramu ya Maroc (MAD), nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Ryad Mezzour, mu kiganiro yahaye ikigo cy’itangazamakuru cyo muri Espagne, EFE. Aya mafaranga yafashije gutera inkunga 80% by’ibikorwaremezo bikenewe mu Gikombe cy’Isi cya 2030, Maroc izafatanya kwakira na Espagne na Portugal.

Mezzour yasobanuye ko habaye “ingaruka ebyiri” mu kwinjiza amafaranga no mu ishoramari, bitewe n’abashyitsi bagera ku 600,000 baje by’umwihariko gukurikirana irushanwa. Aba bashyitsi bifatanyije n’abandi mu mwaka w’ubukerarugendo wabaye indashyikirwa kuri Maroc, aho yakiriye ba mukerarugendo miliyoni 20, bikaba byaragize izamuka rya 14%.

Uru rugendo rw’abantu rwatumye ubwikorezi, amahoteli, resitora n’ubukorikori bigira uruhare runini mu bukungu, bitanga amafaranga ako kanya mu mirimo yo mu gihugu.

Minisitiri yavuze ko miliyari 2.3 z’amayero (€2.3bn) zashowe muri iri rushanwa ari “ishoramari rya Leta” mu bikorwaremezo bizamara igihe kirekire. Hubatswe cyangwa havugururwa stade icyenda, hongerwa imihanda, ibibuga by’indege n’izindi serivisi.

Yagize ati: “Mu mezi 24 gusa, twungutse iterambere twari gutegereza mu myaka icumi, tunaha ubwami ibikorwaremezo bizagirira akamaro abaturage mu myaka 50 iri imbere.”

Ubushobozi bwa Maroc bwo gukuba gatatu ibiva mu bukerarugendo mu myaka 20 gusa ubu butangiye guhungabanya ubusanzwe bwa Espagne nk’igihugu kiyoboye uru rwego. Ingaruka zabyo ku mirimo ni “ishema rikomeye,” aho imirimo irenga 100,000 yaremwe.

Yagize ati: “Iyi si imirimo y’igihe gito gusa: ibihumbi by’urubyiruko byaratojwe hakurikijwe amahame mpuzamahanga, bihabwa ubumenyi bubafasha kubona akazi mu gihe kirekire, bitarenze 2025 gusa.” Yongeyeho ko ibigo by’inganda birenga 3,000 byagize uruhare mu mirimo yo kubaka no kuvugurura.

Iri rushanwa ryihutishije ihinduka rya Maroc mu by’ikoranabuhanga binyuze mu gushyiraho murandasi ya 5G, sisitemu z’irangamuntu z’ikoranabuhanga, kugurisha amatike hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse n’ibisubizo by’umutekano w’ikoranabuhanga (cybersecurity). Ibi byagabanyije ikiguzi cy’ibikorwa by’itumanaho n’imiyoborere, binakurura ishoramari rishya.

Mu kiganiro yahaye France 24 ku itariki ya 19 Mutarama, Mezzour yemeye ko hari ukubabazwa no kudatwara igikombe, ariko yise iri rushanwa “rimwe mu marushanwa ya AFCON yatanze inyungu nyinshi kurusha ayandi yose mu mateka ya CAF n’igihugu cyaryakiriye.”

Uretse kurema imirimo mishya 100,000, yavuze ko ikoreshwa ry’ibicuruzwa n’ibikorwa by’ubucuruzi byiyongereye ku kigero cya 25–30%, ndetse ko iterambere ry’ubukungu riteganyijwe kurenga 4.5%. Minisitiri yatangaje ko igipimo cy’inyongera y’amafaranga n’ishoramari (multiplier effect) cyari 1.82, avuga ati: “Mu mezi 24 gusa, twungutse iterambere ry’ibikorwaremezo twari kubona mu myaka icumi.”

Ku bantu barenga miliyari 2 bakurikiye irushanwa kuri televiziyo n’ishusho zisaga miliyari 10 zabonwe ku mbuga nkoranyambaga, Maroc yerekanye ubushobozi budasanzwe bwo gutegura no kuyobora ibirori mpuzamahanga.

Minisitiri yashimangiye ko hafi 80% by’ishoramari rikenewe mu bikorwaremezo bya siporo ryamaze gukorwa kandi ryatanze inyungu.

20% isigaye y’ibikorwaremezo by’Igikombe cy’Isi irimo kwagura gari ya moshi yihuta iva Casablanca–Tangier ikagera i Marrakech na Agadir, kongera umubare w’amahoteli, no kubaka Stade Nkuru ya Casablanca.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yagize inyungu zitigeze zibaho, aho amafaranga yinjijwe yarenze ayo muri Côte d’Ivoire 2023 ku kigero kirenga 90%. CAF yinjiye mu masoko mashya, cyane cyane mu Bushinwa n’Ubuyapani, inashimangira umwanya wayo mu masoko yari isanzwe irimo. Abafatanyabikorwa mu bucuruzi biyongereye bava ku baterankunga 9 muri Cameroun 2021, bagera kuri 17 muri Côte d’Ivoire 2023, bageza kuri 23 muri Maroc 2025.

Nubwo gutsindwa ku mukino wa nyuma kwababaje, kwakira AFCON kwa Maroc kwashyizeho urufatiro rukomeye kandi rudashobora gusenyuka ruganisha ku Gikombe cy’Isi cya 2030, mu gihe rwatanze inyungu zikomeye zahinduye ubukungu mu nzego zose.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka