Monusco yigaramye kurwanya FDLR mu gihe FARDC idasimbuje abayobozi b’ingabo

Mu kiganiro n’abanyamakuru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Umuyobozi wa Monusco yeruye avuga ko Umuryango w’Abibumbye utazakorana n’ingabo za Kongo mu kurwanya FDLR mu gihe ibikorwa bya gisirikare bizaba biyobowe na Br Gen Mandevu hamwe na Br Gen Sikabwe.

Br Gen Bruno Mandevu yashyizweho nk’umuyobozi w’ibikorwa bya FARDC mu kurwanya FDLR taliki ya 25/1/2015, igikorwa ingabo za Kongo, FARDC, zagombaga gufatanya n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, Monusco.

Br .Gen. Sikabwe washyizweho kuyobora ingabo muri Kivu y'Amajyaruguru.
Br .Gen. Sikabwe washyizweho kuyobora ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Br Gen Bruno Mandevu yashyizwe ku rutonde rw’abayobozi b’ingabo za Kongo zagize uruhare mu guhohotera abaturage aho aregwa ibyaha 121 byo guhohotera uburenganzira bwa muntu birimo gufata abagore ku ngufu byakozwe muri 2009 mu gikorwa ingabo za Kongo zarimo guhashya umutwe wa FDLR.

Umuyobozi wa Monusco hamwe n’abahagarariye ibihugu nk’Ubufaransa, Ububiligi, Ubwongereza n’uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’ Ibihugu by’Uburayi (EU) baganira na Perezida wa Kongo, Joseph Kabila, akaba yarababwiye ko ntabikorwa byo kurwanya FDLR bizabaho bihuriweho n’ingabo za Kongo na Monusco.

Agasaba ko ahubwo ingabo za Monusco zizatanga ubufasha bw’ibikoresho gusa kandi umugaba w’ingabo Gen Didier Etumba yamaze gutegura uko uragamba ruzagenda.

Ubuyobozi bwa Monusco butashimishijwe n’umwanya bwahawe mu kurwanya FDLR buvuga ko butazakorana n’ingabo za Kongo mu guhashya abarwanyi ba FDLR mu gihe abasirikare bashyizweho kuyobora ibikorwa bya gisirikare byo kuyirwanya bashinjwa uruhare mu guhonyora uburenganzira bwa muntu badasimbuwe.

Umuryango w’Abibumbye ukaba wari wasabye kugera tariki ya 13/2/2015 kuba wagaragaje uzayobora ibikorwa byo kurwanya FDLR atari Br Gen Bruno Mandevu na Br Gen Sikabwe Fall bamaze kugera muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi wa Leta ya Kongo akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru, Lambert Mende, tariki ya 10/2/2015 akaba yatangaje kuri television y’igihugu ko abo basirikare badashakwa na Monusco batazasimburwa.

Br. Gen. Bruno Mandevu uregwa n'umuryango w'Abibumbye gukora ibyaha.
Br. Gen. Bruno Mandevu uregwa n’umuryango w’Abibumbye gukora ibyaha.

Mu gihe benshi harimo n’umuryango w’abibumbye bari bakiriye neza icyemezo cya Leta ya Kongo cyo guhashya FDLR cyatangajwe tariki ya 28/1/2015 abaturage bari mu duce FDLR ikoreramo bavuga ko nta bikorwa by’imirwano biratangira, naho bamwe mu barwanyi ba FDLR bavuga ko imikoranire n’ingabo za Kongo igihari.

Abakurikirana ibikorwa byo kurwanya FDLR bibaza impamvu Leta ya Kongo idashaka gufatanya na Monusco kurwanya FDLR kandi mu kurwanya indi mitwe nka M23 na ADF harabaye ubufatanye, bakaba bibaza impamvu igikorwa cyo kurwanya FDLR cyatangajwe nta myiteguro yabaye.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Uburengerazuba, intara yegereye igice cya Kongo kibarirwamo abarwanyi ba FDLR, Maj Gen Mubarakh Muganga, akaba avuga ko ibikorwa byo kurwanya FDLR nta ngaruka byagira ku Rwanda kuko umutekano urinzwe neza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka