Minisitiri Nduhungirehe yasobanuriye Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo ishusho y’umubano w’u Rwanda n’icyo Gihugu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Hon. Olivier J.P. Nduhungirehe, mu ruzinduko yagiriye muri Afurika y’Epfo, yahuye n’Abanyarwanda batuye muri icyo Gihugu abagaragariza ishusho rusange y’umubano warwo na Afurika y’Epfo.

Minisitiri Nduhungirehe yahuye n’Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo, mu gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri icyo Gihugu. Yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Hategeka Emmanuel ari kumwe n’abakozi ba Ambasade.

Minisitiri Nduhungirehe yahaye ishusho rusange abo Banyarwanda y’uko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo uhagaze, agaragaza ko uri kongera gufata undi murongo, ashimangira ubushake bw’ibihugu byombi bwo kuwusubiza mu buryo no kuwuteza imbere mu nzego zitandukanye.

Muri ibyo bikorwa bigamije gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo, ibihugu byombi byarashimangiye ko umwaka utaha hateganyijwe inama ya Komisiyo Ihuriweho yaherukaga kuba mu myaka 15 ishize.

Ntabwo ari iyo nama gusa kuko u Rwanda na Afurika y’Epfo byemeranyije gusubizaho uburyo bwo gutanga viza ku Banyarwanda bafite pasiporo zisanzwe bitarenze hagati mu mwaka wa 2027.

Yanagarutse ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rikomeje kwiyongera, ndetse anasobanura uko umutekano uhagaze mu Karere. Yongeye gushimangira ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukomeza kwegera no guha ubushobozi Abanyarwanda baba mu mahanga, kuko ibabona nk’abafatanyabikorwa bakomeye mu rugendo rw’iterambere ry’igihugu.

Minisitiri Nduhungirehe kandi yasabye Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo gukomeza kwimakaza ubumwe, indangagaciro n’umuco Nyarwanda, ndetse no gukomeza kuba ba Ambasaderi beza b’u Rwanda aho bari hose.

Uyu mugoroba wabaye umwanya mwiza wo kuganira, gusabana no gukomeza gushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’abaruvukamo batuye muri Afurika y’Epfo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka