Miliyoni 27 z’abatuye amajyepfo ya Afurika bibasiwe n’amapfa akomeye
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi (WFP), ryatangaje ko abantu barenga miliyoni 27 bibasiwe n’amapfa akomeye mu kinyejana cya 21, ndetse byumwihariko miliyoni 21 z’abana bafite ikibazo gikomeye cy’imirire mibi.

UN yatabaje ivuga ko abantu babarirwa muri za miliyoni hirya no hino muri Afurika y’Amajyepfo, bafite ikibazo gikomeye cy’inzara kubera ingaruka zikomeye zikomoka ku mapfa afatwa nk’ayabayeho mu mateka, bityo bakeneye ubutabazi byihutirwa.
Ibihugu birimo Lesotho, Malawi, Namibiya, Zambiya, na Zimbabwe byatangaje ko ibiza byabyibasiye mu mezi ashize byasize amapfa akomeye yangije imyaka ndetse n’amatungo arahatikirira.
Angola na Mozambique na byo byaribasiwe cyane, nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ku isi (WFP), ryabitangaje ku wa kabiri, ndetse ritanga umuburo ko iki kibazo bigaragara ko kiziyongera kugeza igihe abaturage bo muri ibyo bihugu bazaba bageze mu gihe cy’isarura muri Werurwe cyangwa Mata 2025.
Umuvugizi wa WFP, Tomson Phiri yagize ati: "Amapfa yabayeho mu mateka, ikibazo gikabije cy’ibura ry’iribwa kugeza ubu byagize ingaruka zikomeye ku bantu barenga miliyoni 27 mu Karere kose. Abana bagera kuri miliyoni 21 bafite ikibazo cy’imirire mibi".
Miliyoni nyinshi z’abaturage mu Karere ka Afurika y’Amajyepfo, bashingira ubuzima bwabo ku buhinzi buciriritse, butegereza igihe cy’imvura, bakuramo ibibatunga ndetse bakanagurisha bashakamo amafaranga abafasha kubona iby’ibanze bakenera mu buzima bwa buri munsi.
Ibura ry’imvura ryanagabanije ingufu z’amashanyarazi muri ako Karere, bituma abaturage bo mu bice bitandukanye mu bihugu byo muri ako Karere babura umuriro w’amashanyarazi, mu gihe Zimbabwe na Namibiya byatangaje ko byatangiye ibikorwa byo kugabanya inyamaswa zo mu gasozi zirimo n’inzovu kugira ngo inyama zazo zihabwe abaturage bashonje.
Abahanga bavuga ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ari kamwe mu Turere dushobora kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kubera ko ahanini ubuhinzi butunze benshi muri aka Karere bugendera ku kugetegereza ibihe by’imvura.
Amamiliyoni y’abaturage muri Afurika, imibereho yabo ishingira ku mihindagurikire y’ikirere, mu gihe ibihugu bikennye usanga bidashobora gushyiraho uburyo bugamije gutera inkunga imishinga itandukanye igamije gushyiraho ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|