Maroc: Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Mohamed VI

Perezida Kagame uri mu ruzinduko rwo gutsura umubano n’igihugu cya Maroc, yaraye yakiriwe ku meza n’Umwami Mohamed VI.

Perezida Kagame yasangiye "Iftar" na Mohamed VI.
Perezida Kagame yasangiye "Iftar" na Mohamed VI.

Perezida Kagame yageze muri iki gihugu kigendera ku mahame ya Kisilamu ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 20 Kamena 2016, mu gihe bari mu kwezi kw’igifungo cya Ramadhan, bitegura gufata ifunguro rya nimugoroba bita “Iftar”.

Nk’uko byari biri kuri gahunda, Perezida Kagame na Mohamed VI banagiranye ibiganiro bigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi mu bya politiki no mu bukungu.

Ikaba ari intambwe abatuye iki gihugu bashimiye leta yabo, yateye yo kwiyegereza igihugu nk’u Rwanda.

Perezida Kagame yaherukaga muri iki gihugu mu 2015, aho yari yitabiriye inama ya Medays, yanaherewemo igihembo cy’amahoro.

Andi mafoto:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Nibyigiciro kuko amahanga aturebera mwisura yibyiza byinci nybufatanye

Iradukunda Olivier yanditse ku itariki ya: 22-06-2016  →  Musubize

Nibyigiciro kuko amahanga aturebera mwisura yibyiza byinci nybufatanye

Iradukunda Olivier yanditse ku itariki ya: 22-06-2016  →  Musubize

Nibyiza ho ndabona abashyitsi baticwa ninzara.

Kabera yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

uyu, numubyeyi mutugendere wamugani irifunuro urifashe wabura imbaraga ntakarabyo nabonye

nsimiyimana abel yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

Mana warakoze kuduha umuyobozi mwiza kandi ukwiriye mugihe gikwiriye.Mukomeze kandi uhore umurinda.Umubyeyi mwiza ni uhora ashakira icyabeshahoneza abana be.Komeza Uduhagararire neza.

INGABIRE YVES yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

God bless our President

rugamba yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

turi kumwe nawe muyobozi mwza aho uri muri muri Maroc , komeza kudushakira inshuti tujye tugenda nta mususu twisanga mubihugu by’inshuti ,ibi nibyo biranga umubyeyi nyawe

manzi yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

tumwifurije urugendo rwiza ndetse n’akazi keza president wacu, imiyoborere ye myiza imaze kwamamara hose kwisi, imidali arayihabwe uko bwije nuko bucyeye, abanyarwanda twe imidali tuyimuha buri saha, kandi ikingenzi nuo tukimukeneye agakomeza kutugenda imbere atwereka icyo gukora

gilbert yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

Mbega imitegurire y’ameza! By a can’t anti misha abantu pe!

Aliance yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka