Maroc: Abantu 8 bishwe n’inzoga, abandi barenga 100 bajya mu bitaro
Ni ibyago bibaye ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa, kuko ku itariki 30 abayobozi b’ahitwa i Meknès bari batangaje itabwa muri yombi ry’abagabo babiri bakekwaho kuba barakoze kandi bagacuruza inzoga y’inkorano ihumanye bigateza urupfu rw’abandi bantu barindwi.
Intandaro y’ibyo byago nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’aho muri Maroc cya H24, yaturutse ku nzoga ikorwa ari uruvange rwa ‘alcool classique’ n’ibyitwa ‘méthanol’ ndetse na ‘alcool chimique’ bakura muri gaz isanzwe cyangwa se mu makara, ibyo bikaba bigira ingaruka zikomeye ku buzima.
Abagurisha izo nzoga z’inkorano zateje ibibazo, ngo bazigurisha ku giciro gitoya cyane ugereranyije n’inzoga zisanzwe zemewe zujuje ubuziranenge, bigatuma abantu bazigura ku bwinshi none abagera kuri 15 bamaze kuhasiga ubuzima guhera mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena 2024 nk’uko byatangajwe na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Mu iperereza ryahise ritangizwa, hari abagabo babiri bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kuba barabigizemo uruhare, umwe w’imyaka 41 n’undi w’imyaka 21, nubwo na bo ngo ubuzima bwabo butari bumeze neza babanza kujyanwa mu bitaro bya Kénitra, kugira ngo bitabweho nyuma batangire kwisobanura kuri iyo nzoga bakora bakanayicuruza none ikaba imaze kwica abagera kuri 15 mu bayinyoye.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage mu gace ka Rabat-Salé-Kénitra, bwemeje ko abahuye n’icyo kibazo cyo kunywa iyo nzoga bapimwe bose bakabasangamo ikinyabutabire cya ‘méthanol’ ari cyo ahanini cyateje ingaruka ku buzima bwabo.
Muri rusange abo iyo nzoga y’inkorano yateje ibibazo ngo bagera ku 114, harimo abo bapfuye n’abandi bakiri mu bitaro bitandukanye byo muri ako gace.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana yaturemye,idusaba kunywa "inzoga nkeya".Kubera ko inzoga nyinshi zishobora gutuma usinda cyangwa kukwica.Ikindi kandi,bible ivuga ko "abasinzi batazaba mu bwami bw’imana".Bitandukanye n’amadini abeshya ko kunywa inzoga ali icyaha.Bible ivuga ko Vino/inzoga ishimisha abantu kandi koko nibyo.Niba ushidikanya kubyo mvuze,umbwire nkwereke aho byanditse muli bible.
Muribuka ko na Yezu yatanze inzoga mu bukwe bw’i Kana.
Imana nayo yasabye Timote kunywa Vino nkeya.