Maroc: Abagororwa barenga 300 babasanzemo COVID-19

Muri gereza zitandukanye zo muri Maroc abagororwa 313 basanze baranduye icyorezo cya Coronavirus, nyuma yo kubapima.

Abayobozi bavuga ko gereza ya Ouarzazate iherereye rwagati muri Maroc bayisanzemo abagororwa 303 banduye covid-19, mu gihe abandi bagororwa 10 banduye babonetse muri gereza ya Oudaya muri Marrakesh, na gereza ya Ksar Kebir mu majyaruguru y’uburengerazuba.

Uretse imfungwa, hanasuzumwe n’umubare muto w’abacungagereza.

Ipimwa rya rusange mu magereza ryatangiye nyuma y’uko umuntu umwe muri gereza ya Ouarzazate bamusanzemo icyorezo cya Coronavirus, mu cyumweru gishize.

Abayobozi bavuga ko batandukanyije abarwayi bose ndetse abanduye bose bashyizwe mukato, kandi abashinzwe umutekano bose bahawe ibikoresho byo kubarinda birimo amasarubeti yabugenewe, udupfukamunwa n’uturindantonki.

Muri gereza zinyuranye za Maroc hari abagororwa bagera ku bimbi 80. Mu ntangiriro za Mata 2020, abagororwa barenga 5.654 barafunguwe nyuma yo guhabwa imbabazi n’umwami Mohammed VI, kugira ngo bagabanye ibyago byo gukwirakwiza virusi muri gereza zizwi cyane.

Maroc ifite abantu 4,252 bemejwe ko banduye coronavirus, harimo 165 bapfuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka