Mali: Minisitiri w’Intebe n’abagize Guverinoma ye birukanywe

Minisitiri w’Intebe wa Mali, Choguel Kokalla Maiga wari kuri uwo mwanya kuva muri Kanama 2021, yirukanywe n’abagize Guverinoma ye, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, nyuma y’ubwumvikane bukeya bwari bumaze iminsi hagati ye n’ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Mali muri iki gihe.

Minisitiri w'intebe wa Mali yirukanywe kuri uwo mwanya nyuma yo kunenga mu ruhame ubutegetsi bw'igisirikare buyoboye Mali
Minisitiri w’intebe wa Mali yirukanywe kuri uwo mwanya nyuma yo kunenga mu ruhame ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Mali

Ibijyanye no kwirukanwa kwa Minisitiri w’Intebe, bikubiye mu iteka rya Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Assimi Goita, ryasomwe kuri Televiziyo y’Igihugu, risomwe n’Umunyamabanga mukuru wa Perezidansi ya Mali, Alfousseyni Diawara, mu magambo agira ati, “Hashyizweho iherezo ku nshingano ze nka Minisitiri w’Intebe, hamwe n’abandi bari bagize Guverinoma”.

Uko kuba Minisitiri w’Intebe Choguel Koakalla Maiga, yirakananywe n’abagize Guverinoma ye, ngo byateje urujijo nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Tv5Monde, kuko muri iyo Guverinoma ye, hari harimo na bamwe mu basirikare bakomeye kandi n’ubutegetsi bwa Mali muri iki gihe buyobowe n’igisirikare.

Muri abo, harimo Jenerali Sadio Camara wari Minisitiri w’umutekano, na Jenerali Ismaël Wagué, wari Minisitiri w’Ubwiyunge. Kugeza ubu, nta tsinda rishya ry’abagize Guverinoma nshya riratangazwa.

Choguel Kokalla Maïga yirukanywe nyuma y’iminsi ine, avugiye mu ruhame ko ababazwa cyane no kuba ashyirwa ku ruhande n’abagize itsinda ry’abasirikare riyoboye Mali muri iki gihe cy’inzibayuho, kuko adahabwa agaciro mu gihe cyo gufata ibyemezo bireba Igihugu, kuko yisanga hagati y’Abajenerali bakamwima ijambo, ku buryo ngo ‘yiyumva nk’uri mu gihirahiro cyane muri iki gihe cy’inzibacyuho’.

Choguel Kokalla Maïga, w’imyaka 66 y’amavuko, niwe muyobozi w’umusivili ukomeye wari uri muri ubwo butegetsi bw’inzibacyuho bw’igisirikare buyoboye Mali nyuma ya Coup d’Etat yo mu 2020 yakuyeho ubutegetsi bwa gisivili, ubu muri iki gihe, bukaba buhanganye n’ikibazo cy’umutekano mukeya uterwa n’abo mu mitwe y’iterabwoba.

Ubwo butegetsi bw’igisirikare buyoboye Mali kandi bwahagaritse imikoranire n’ubufatanye mu bya gisirikare n’u Bufarasa bwari bwarakolonije Mali, ahubwo butangira gukorana n’u Burusiya (Wagner) muri urwo rugamba rwo guhangana n’ibyehebe n’imitwe y’iterabwoba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka