Mali: Ingabo za UN zasubije ikigo cya nyuma cyari mu maboko yazo
Ibiro by’izahoze ari Ingabo za UN zoherejwe kubungabunga amahoro muri Mali, byashyikirije Ingabo z’icyo gihugu ikigo cya nyuma cyari kikiri mu biganza byazo, nyuma yo kwirukanwa muri icyo gihugu.
Izo ngabo zari zizwi nka MINUSMA mu magambo ahinnye zageze bwa mbere muri Mali mu 2013. Manda yazo yarangiranye n’itariki ya 31 Ukuboza 2023, nyuma yo gutegekwa kuva ku butaka bwa Mali kubera kutumvikana n’ubutegetsi bwa gisirikari buriho.
Muri icyo gihugu UN yari ihafite umutwe w’Ingabo zigera ku 15.000 zirimo abasirikare n’Abapolisi. Iki kigo cya nyuma cyari kikiri mu maboko ya UN cyari hanze gato y’Umurwa Mukuru wa Mali, Bamako.
Mu muhango wo gushyikiriza icyo kigo Mali, umunyamabanga mukuru wungirije wa UN, Atul Khare yavuze ko cyagize uruhare rukomeye mu gufasha kubahiriza no gushyira mu bikorwa imigambi ya MINUSMA.
Naho, ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, we yashimangiye ko ingabo za UN zananiwe kubahiriza inshingano zahawe bituma abaturage ba Mali bari bazitezeho byinshi bazitakariza icyizere.
Zimwe mu nshingano MINUSMA yari ifite, harimo kurindira umutekano abasivili no kurengera uburenganzira bwabo.
MINUSMA igomba kuba yasoje burundu ibikorwa byayo byose muri Mali bitarenze tariki ya 31 Ukuboza uyu mwaka. Mu gihe yari imaze muri Mali, yahatakarije abakozi bayo 180, bishwe mu bitero byakunze kugerekwa ku mitwe y’iterabwiba irimo Al-Qaeda na Leta ya Kiyisilamu.
Ohereza igitekerezo
|