Magufuli yateje imbere umubano w’u Rwanda na Tanzaniya - Minisitiri Ngirente

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kuvuga ko Dr. John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzaniya yakoze ibishoboka kugira ngo u Rwanda na Tanzaniya bibane neza.

Minisitiri w'Intebe Edouard Ngirente ari mu banyacyubahiro bagiye gusezera ku murambo wa Magufuli
Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente ari mu banyacyubahiro bagiye gusezera ku murambo wa Magufuli

Ibi kandi ni na byo bikubiye mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’intebe Dr. Eduard Ngirente mu muhango wo gusezera Magufuli ku wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021 i Dodoma.

Yagize ati “Mu izina rya Perezida Paul Kagame, mu izina ry’abaturage no mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, nagira ngo nihanganishe abaturage ba Tanzaniya kubera kubura Perezida wabo w’intwari Dr. Pombe Magufuli. U Rwanda rwagize amahirwe yo gukorana bya hafi na Magufuli, bitri uguhurira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba gusa, ahubwo yagize uruhare runini mu mibanire y’u Rwanda na Tanzaniya. Umurage we uzahora wibukwa.”

Mu bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Magufuli harimo Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akayobora n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse na Uhuru Kenyatta uyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’abandi.

Mu ijambo rye, Perezida Uhuru Kenyatta yashimagije Magufuli witabye Imana aho yavuze ko yari Umunyafurika muzima (Panafricanist) waharaniye ubwigenge bwa Afurika abishakishiriza mu byo Afurika itunze aho gutegereza inkunga z’abanyamahanga.

Perezida wa Kenya yavuze ko Magufuli yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bishobora kwitunga bishingiye ku mitungo yabyo bwite aho gutegereza ibituruka ahandi.

Ati “Mu gihe gito Perezida Magufuli yagaragaje ko twebwe nk’abanyafurika twakwigenga aho gutegereza inkunga z’amahanga kandi dufite byose dushingiye ku mutungo kamere dufite kandi abaturage bacu bakabona iby’ingenzi byose bakenera mu mibereho yabo”.

Perezida Kenyatta yavuze ko usimbuye Magufuli ari we Samia Suluhu Hassan afite ikivi agomba kusa cyasizwe na Perezida Magufuli ariko amwizeza ubufasha buturutse ku bayobozi b’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo abashe gukomereza aho uwo asimbuye agarukiye.

Ati “Tuzakomeza gukora ibyo twakoraga kugira ngo abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba barusheho kubana neza. Ndakwizeza ko tuzafatanya mu rugendo kugira ngo duhuze abaturage b’Akarere n’umugabane muri rusange.”

Ngirente yitabiriye umuhango wo guherekeza Magufuli
Ngirente yitabiriye umuhango wo guherekeza Magufuli

Ku wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021 nibwo byatangajwe ko Perezida Magufuli yitabye Imana. Biteganyijwe ko azashyingurwa ku wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021 aho avuka hitwa Chato mu gace ka Geita.

Perezida Suluhu akaba yaratangaje icyunamo cy’iminsi 21 abaturage ba Tanzaniya bunamira Perezida wabo Magufuli.

Mu ijambo rye, Perezida Suluhu, yahishuye ko Magufuli mbere y’uko yitaba Imana, atigeze yita ku buzima ahubwo yitaye ku mishinga yari afitiye abaturage be.

Ati “Samia, wigira ikibazo ku buzima bwanjye, ahubwo jya kureba imishinga twemereye abaturage, ubampere indamutso yanjye kandi ubabwire ko mbakunda.”

Samia ngo yahise ajya mu ruzinduko rw’akazi i Tanga ndetse anahamagara Magufuli amumenyesha urwo ruzinduko.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021, umubiri wa Magufuli urajyanwa mu kirwa cya Zanzibar abaturage bawusezereho, ku wa 24 ujyanwe i Mwanza aho uzarara hafi n’ikiyaga cya Victoria abaturage bagikomeza kumusezeraho.

Ku wa 25 Werurwe 2021 umubiri uzajyanwa mu Ntara avukamo ya Geita asezerweho n’umuryango we ndetse n’abagize Guverinoma, ku wa 26 Werurwe 2021 ashyingurwe mu cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka