Madagascar: Umusore ushaka inkumi bakundana abanza kurwana n’ikimasa (Amafoto)
Mu gihugu cya Madagascar ntibyorohera abasore kubona abakunzi kuko kugira ngo bababone babanza guca mu bigeragezo byerekana ko ari abagabo bazabasha gutunga no kurinda abagore babo.

Muri icyo gihugu mu gace kitwa Betsileo, kuva kera bategura amarushanwa yitwa “Savika” aho abagabo bashaka abakobwa bakundana, bazagira abagore, babanza kurwana n’ibimasa.
Nk’uko bigaragara mu nkuru ya Video yakozwe n’igitangazamakuru cya BBC, iryo rushanwa ribera ahantu habugenewe maze abakobwa n’abandi bantu bakaza kureba uburyo abasore bahangana n’ibimasa bifite amahembe n’ipfupfu.
Buri musore ahangana n’ikimasa kimwe, akagifata ku ipfupfu akahakomeza, ikimasa kikamuteragura hejuru, abantu bareba, bogeza banavuza ingoma.

Umusore yegukana intsinzi iyo yakomeje guhangana n’icyo kimasa, akagikomeza kugeza igihe kinaniriwe kikaryama hasi. Gusa ariko iyo kimukomerekeje umukino urahagarara.
Icyo gihe uwo musore afatwa nk’intwari muri ako gace, akabengukwa n’inkumi nawe agahitamo iyo ashaka azagira umugore.
Uwo mukino wo gukirana n’ikimasa ntiworoshye kuko ngo kuva watangira umaze gupfiramo abantu babarirwa muri 50.

Muri iyo Video ya BBC hagaragaramo umusore witwa Andy Rafanambinantsoa, ufite imyaka 27 y’amavuko ariko utarashaka umugore kuko yarwanye n’ikimasa ntabashe kugitsinda.
Avuga ko yizeye gutsinda mu irushanwa ritaha nawe akabasha kubona uwo azagira umugore.
Akomeza avuga ko kugira umugore muri ako gace ari ikintu gikomeye cyane kuko ngo utagira umugore, abana n’umuryango bifatwa nko gusuzuguza ise umubyara.








Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
njewe nshigikiye John aho nhejuru yavuze ijambo ryiza cyane imbaraga ntaho zihuriye no gutunga urugo ariko kurundi ruhande buri igihugu gifite imicyo yacyo
Yampayinka Nyababiri, aka nakumiro mba ndoga data
Mukecuru umbyara yaravugaga ati ni akumiro Rwajekare
NAJYA MUKINDI GIHUGU KURAMBAGIZA KUKO UDAFITE IMBARAGA WAZISAZIRA UBUSA...
njye ndabona nasaza ntamugore nzanye kuko ushoborakubura ubuzima nuwomugore ushaka ntumubone aho ntanurukundo ruhaba uko byumva
muminsi micye n’ukubateza intare!!!!
Niyo mpamvu nemera Trump. abirabura baracyari inyuma sana
Ababantu. Babahungu. Bararenganye sana.ubwose. ubuze. Ubuzima muruwomurwano. Reta. Imuteganyiriza. Iki?.birangiriraho. Gusa. Bazabyigeho. Rero kuko. Imbaraga z’urukundo ntizishakirwa mukimasa.
imbaraga zamaboko sizo zitunga urugo ahubwo imbaraga zumutima .kandi ntacyo wazipimisha .
konumva bagowe urukundo rwomukimasa rurarenze2
ahubwo aho kurwana n’ikimasa nategura ubukwe tukazakibaga.nta rukundo ruva mu kugundira ipfupfu ry’inka. aha akobwa .
nihatari kabisa.none bamgara make ntibarongora?iwacu iburundi imana ishimwe hakora urukundo.