M23 yahaye amasaha 48 ingabo za Leta ya Congo ngo zive mu duce yafashe

Inyeshyamba za M23 zirwanya Leta ya Congo zatangaje ko ingabo za Leta ya Congo zimaze iminsi zikora ibikorwa by’ubushotoranyi kugera aho zifashe imisozi yagenzurwaga na M23.

Iki gikorwa cyo gufata aho M23 igenzura ngo kigaragara nko gushoza intambara mu gihe M23 hamwe na Leta ya Congo bari mu biganiro by’amahoro byari byagenewe ibyumweru bibili ariko bikaba byararenze.

Uyoboye itsinda rya M23 mu mishyikirano ibera i Kampala, Rene Abandi, yavuze ko abarwanyi ba M23 banze kurwana n’ingabo za Leta kugira ngo badakoma imbere imishyikirano ikiri kuba akaba ari yo mpamvu basaba ingabo za Leta ya Congo kuva mu duce yagiyemo ahitwa Kanyamahura hegereye Kimbumba.

Abarwanyi ba M23 ngo nibakomeza kugabwaho ibitero bazitabara.
Abarwanyi ba M23 ngo nibakomeza kugabwaho ibitero bazitabara.

Rene Abandi avuga ko ingabo za Leta ya Congo zahawe amasaha 48 kuba zavuye Kanyamahura bitaba ibyo M23 ikaba ihagaritse ibiganiro igirana na Leta ya Congo ndetse bikaba bigomba kumenyeshwa umuhuza ariwe Minisitiri w’ingabo za Uganda, Dr. Crispus Kiyonga.

Abajijwe icyo ingabo za M23 zakoze ubwo zaterwaga, Rene Abandi yavuze ko zahawe amabwiriza yo kudasubiza ibitero by’ingabo za Congo kuko bari bamaze kugirira ikizere ibiganiro by’amahoro bibera i Kampala.

Mu gitondo cya taliki 15/10/2013 mu misozi ya Kanyamahura n’ahitwa ku mboga mu duce twa Kibumba ku birometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma humvikanye amasasu menshi hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo.

Nubwo M23 ivuga ko yatewe, umuvugizi w’ingabo za Congo, Col. Olivier Hamuli, we arabihakana, cyakora abaturage bo mu mujyi wa Goma bamaze iminsi bashyira igitutu ku ngabo za Congo ngo zirwanye M23 kuko ngo nta nyeshyamba zigomba gushyikirana na Leta, ahubwo zigomba gushyira intwaro hasi.

Ingabo za Leta ya Congo ubwo zari ku rugamba Kanyarucinya.
Ingabo za Leta ya Congo ubwo zari ku rugamba Kanyarucinya.

Hagati aho, hari abarwanyi ba FDLR bemeza ko ingabo za Congo zifashisha FDLR mu kurwanya M23.

Patrick Mapendo, umwe mu barwanyi ba FDLR washoboye kurwana ku ruhande rw’ingabo za Leta ya Congo avuga ko haba Tongo na Kibumba ngo abarwanyi ba FDLR batoranyijwe nibo bashyirwa imbere kugira ngo bahangane na M23.

Mapendo yatangarije Kigali Today ko ibi bikorwa bya FDLR mu ngabo za Leta ya Congo biyobowe na Col. Ruhinda uba ahitwa Sake, akaba yungirijwe n’uwitwa Col. Vumiriya bafite abasirikare bagera kuri 300 hafi ya Kibumba ndetse bahawe ibikoresho mu kurwanya M23.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

turisabira twe abanyaRUBAVU

MARTIN yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

fdlr irashaka kugaragaza ko ishaka intambara se?ko yananiwe 1994 se, imbaraga zaturutse he kandi?Congo nireke kuyifasha batazakorwa n’isoni.

MUSHAKI yanditse ku itariki ya: 17-10-2013  →  Musubize

fdlr irashaka kugaragaza ko ishaka intambara se?ko yananiwe 1994 se, imbaraga zaturutse he kandi?Congo nireke kuyifasha batazakorwa n’isoni.

MUSHAKI yanditse ku itariki ya: 17-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka