M23 irahakana ko yaba yararashe ku ndege ya MONUSCO Kibumba

Ubuyobozi bwa M23 burahakana ko ataribwo bwarashe ku ndege ya MONUSCO kuri uyu wa Gatanu tariki 18/10/2013, ubwo yasohakaga hejuru y’ibirindiro bya M23 biri Kibumba igana Goma, by’amahirwe ikaba ntacyo yabaye.

Martin Kobler, umuyobozi wa MONUSCO, yatagaje iki gikorwa cyo kurasa kundege ya MONUSCO cyakozwe na M23, kuko iyi ndege yari hejuru y’ikirere kiyobowe nayo.

Amani Kabasha ubwo yari mu biganiro n'abanyamakuru Bunagana.
Amani Kabasha ubwo yari mu biganiro n’abanyamakuru Bunagana.

Kigali today ivugana n’umuvugizi wa M23, Amani Kabasha, yahakanye ko M23 atariyo yarashe kuri iyi ndege kuko yari imaze kurenga ibirindiro byabo ahubwo yari yinjiye mu gice kiyobowe n’ingabo za leta zabegereye cyane nyuma yo gufata umusozi wa Kanyamahura.

Yagize ati: “Si ingabo zacu zarashe kuri iyi ndege, ahubwo ni ingabo za leta kugira ngo zisubize ibintu irudubi hagati yacu na MONUSCO nkuko byagenze mu bihe bishize ubwo ingabo za leta zarasaga mu Rwanda na Goma.”

Kigali today kandi yashoboye kubaza icyakozwe nyuma y’amasaha 48 M23 yari yahaye Leta ya Congo kugira ngo iba yakuye ingabo zayo k’umusozi wa Kamahura. Kabasha yvuze ko n’ubwo FARDC itawuvuyeho ngo itsinda ry’ingabo za ICGLR rishinzwe kugenzura imipaka y’u Rwanda na Congo JVM ryitabajwe ubu nta kibazo.

Impande zombi M23 na FARDC bari kongera ingabo n'ibikoresho hafi ya Kibumba.
Impande zombi M23 na FARDC bari kongera ingabo n’ibikoresho hafi ya Kibumba.

Mu gihe amakuru aturuka mu birindiro bya M23 n’ingabo za Leta ya Congo agaragaza ko buri ruhande ruri kongera ingabo no kwitegura intambara.

Amani Kabasha avuga ko bameze neza mu birindiro byabo, ahubwo bategereje ikizava mu biganiro bibera Kampala avuga ko biri kugenda neza.

N’ubwo M23 ivuga ko ibiganiro bigenda neza, bamwe mubaturage batuye Kibumba batangiye kuva mu nzira kubera gutinya ko intambara yabatungura bamwe bakaba baragiye mu gace kayoborwa n’ingabo za Leta.

Abandi begera agace ku mupaka w’u Rwanda Kabuhanga kugira ngo intambara nitangira bazahite biyizira mu Rwanda.

Kigali Today ivugana na Kabasha yabajijwe ikibazo cy’abasirikare bagera kuri 78 Leta ya Congo ivuga ko batashyirwa mu gisirikare kubera ibyo bakurikiranyweho, Kabasha avuga ko Kampala bari kubiganiraho, kandi hari ikizere ko bizagenda neza.

Kigali today ibugana n’abaturage batuye Kibumba bavuga ko bahangayikishijwe n’uburyo impande zombi zirikongera ingabo kuko leta ya Congo yashyize ingabo nyinshi mu gace ka Kirimanyoka kugera Kanyamuhura, ibi bikaba bigaragazwa n’amahema menshi y’ingabo ndetse taliki ya 16/10/2013 hakaba hari amabatayo ebyiri yongerewe avanywe Minova.

Aba baturage bakaba bavuga ko kuva M23 yakurwa k’umusozi wa Kanyamahura harabaye impinduka mu kwitegura intambara k’uburyo igihe cyose intambara ishoboka kandi ingabo ubu ingabo ku mpande zombie zirebana.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka