Libiya yemerewe gusubira mu kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu muri ONU

Kuri uyu wa gatanu, umuryango w’abibumbye wahaye igihugu cya Libiya amahirwe yo gusubira mu bihugu bigize akanama gaharanira uburenganzira bwa muntu muri uwo muryango.

Ibiro ntaramakuru byo muri Amerika(AP) byatangaje ko inama rusange igizwe n’ibihugu 193 biri mu kanana gaharanira uburenganzira bwa muntu muri ONU yari yafashe icyemezo cyo guhagarika igihugu cya Libiya ku itariki ya mbere Werurwe uyu mwaka. Intandaro yabyo ikaba ari uko bagishinja kuba kitubahiriza uburenganzira bwa muntu, ubwo cyari kikiyoborwa na Moammar Kadhafi.

Nyuma y’urupfu rwa Kadhafi rero hagiyeho guverinoma y’inzibacyuho muri Libiya maze bituma icyo gihugu cyemererwa gusubira mu kanama gaharanira uburenganzira bwa muntu muri ONU. Kuwa gatanu tariki 18/11/2011 ibihugu 123 ku bihugu 193 byemeje ko Libiya yongera kwakirwa. Mu bihugu bitatoye icyifuzo cya Libiya harimo Venezuela, Nicaragua, Bolivie na Equateur.

AP ikomeza ivuga ayo matora yabaye nyuma y’uko umuyobozi wungirije uhagarariye Libiya muri ONU, Ibrahim Dabbashi, amaze kugaragariza abari bateraniye aho imbaraga abari ku butegetsi muri Libiya bashyize mu kurengera ikiramwamuntu.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka