Libiya: Saif Al Islam mu maboko ya CNT

Minisitiri w’ubutabera wa guverinoma y’ inzibacyuho muri Libya yatangaje ko umuhungu wa Gaddafi, Saif Al Islam Gaddafi, yatawe muri yombi.

Mohammed Al-Allagui yatangaje muri iki gitondo ko uwafatwaga nka numero ya kabiri ku butetsi bwa Muammar Gaddafi yafatiwe hafi y’umujyi wa Ubari mu majyepfo ya Libiya.

Mohammed yatangaje ko Saif Al Islam yafashwe agerageza guhungira mu gihugu cya Niger hamwe n’abandi bari kumwe. Yongeyeho ko ubuzima bwe bumeze neza.
Saif Al Islam afite imyaka 39. Yaherukaga kuboneka ku ya 19/10/2011, ubwo indege z’umuryango OTAN zarasaga ku modoka ze i Bani Walid.

Saif Al Islam ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi kugira ngo yiregure ku byaha by’intambara no guhohotera ikiremwamuntu yakoze mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo imyigaragambyo yo guhirika ubutegetsi bwa se yatangiraga.

Ifatwa rya Saif Al Islam rinyomoje amakuru yavugaga ko uyu mugabo yihishe mu gihugu cya Niger. Hashize iminsi hari amakuru avuga ko Saif Al Islam yifuzaga kwishyikiriza urukiko rw’ i La Haye gusa yakunze kuyanyomoza avuga ko atarwishyikiriza kandi ntacyo umutima we umushinja.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka