Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje imigambi zifite mu kubyaza umusaruro Afurika
Abayobozi bakuru ba Leta zunze ubumwe za Amerika baravuga ko bagiye guteza imbere ibikorwa byabo ku mugabane wa Afurika, muri iki gihe isi yugarijwe n’ikibazo cy’ubukungu, kuko uyu mugabane ariwo usigaranye amakiriro.
Prezida Barak Obama yatangaje ko iterambere ry’isi n’iry’igihugu ayoboye by’umwihariko, rizashingira ku kurinda Afurika ibitero by’ibyihebe, nka Al Qaida n’indi mitwe yitwaje intwaro, no gukoma mu nkokora umurego w’u Bushinwa bwiganje mu nzego nyinshi z’ubukungu bwa Afurika.
Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko itangazo rya Prezidansi ya Amerika ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 14/06/2012, ryemeza ingamba z’icyo gihugu zizibanda ku kubaka inzego zishingiye kuri demukarasi, guteza imbere ishoramari no gukura abaturage mu bukene no gufasha mu kubaka amahoro n’umutekano.
Kuva mu 2007 , Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kugenzura ikirere cya Afurika mu buryo bw’ibanga, hifashishijwe utudege duto bivugwa ko tugamije gutata aho imitwe y’ibyihebe n’indi mitwe yitwaje intwaro iherereye.
Obama ashingiye ku mutungo kamere mwinshi Afurika ifite, yagize ati: “Muri iki kinyejana cya 21, Afurika niyo buri wese afiteho amahirwe , ku buryo ariyo ikwiye guhangwa amaso”.
Ibitekerezo bya Prezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika byashimangiwe n’umunyamabanga wa Leta ye Hillary Clinton, wongeyeho ko Afurika yagize ibihugu bitandatu bya mbere ku isi byazamutse mu bukungu kurusha ibindi, mu bihugu icumi byarushije ibindi ku isi.
Ibi bihugu nk’uko bikurikirana Ghana niyo iza imbere hagakurikiraho Repubulika ya Congo Brazaville, Botswana, Zimbabwe, Nigeria, Zambia, Ethiopia, Mozambique, Tanzania na Malawi.
Icyo ni ikimenyetso cy’uko Afurika ari ho honyine hashobora kuva ubukungu, mu gihe ku yindi migabane icyizere cy’imibereho myiza y’ejo hazaza kigenda kiyoyoka, nk’uko Clinton yakomeje abivuga.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|