Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zibona perezida Kabila nk’ umunyantege nke utita ku bintu

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko urubuga WikiLeaks rwashyize ahagaragara ubutumwa hagati y’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) bavuga ko babona perezida Kabila wa Congo Kinshasa nk’umuyobozi utifitiye ikizere ; ufata ibyemezo bimugoye.

Abayobozi ba USA bavuga ko hari ibyo Kabila akora neza nko gutega amatwi abandi ndetse no mu byemezo afata usanga harimo ibyiza. Ibi bisa n’ibyerekana uruhande iki gihugu gihagazeho, mu gihe hasigaye icyumweru kimwe maze Abanyekongo bakitorera umukuru w’igihugu ndetse n’abagize inteko ishinga amategeko.

Mu mwaka wa 2007, William Garvelink wigeze guhagararira USA muri Congo yavuze ko perezida Kabila yibera mu bitekerezo kurusha uko ashyira ibintu mu bikorwa. USA zikemanga politiki ya Kabila y’imbere mu gihugu kuko ngo hari byinshi adaha agaciro nk’umukuru w’igihugu. « we (Kabila) aba agirango arebe ko bwacya kabili » ibi bikaba ari ibyavuzwe na Alan Doss mu 2009, igihe yari ahagarariye ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo.

Uru rubuga rushyira hanze amabanga ahishwe cyane ruvuga ko Garvelink yigeze no kuvuga ko intege nke za Perezida Kabila zinagaragarira mu buryo atarigera abasha kunenga imikorere y’ingabo z’igihugu (FARDC) nk’ uko izindi nzego z’igihugu zitahwemye kubigaragaza.

Ambasaderi Garvelink yanavuze ko igihe Kabila yakiraga Dominique Strauss Kahn aje kumuganiriza ku bijyanye no kwagura imiryango maze agahahirana n’Ubushinwa, perezida Kabila atari yiteguye. « Kabila rwose nta makuru afatika yari afite ngo abe yabona icyo asubiza umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga cy’imari ».

Dominique Struye, ambasaderi w’u Bubiligi muri Congo mu 2010, yavuze ko perezida Kabila ashobora kuba yihunza inama mpuzamahanga kubera ko abayobozi bo mu bindi bihugu baboneraho kumwibutsa byinshi mu byo yirengagije. Wikileaks ivuga kandi ko n’itangazamakuru mpuzamahanga rijya rimwibasira.

Jeune afrique dukesha iyi nkuru kivuga ko uretse kugira ibyo yirengagiza, hari n’ibyo yumvira kandi ubundi bizwi ko inama nk’izo zifatwa n’umuyobozi ku giti cye. Aha batanga urugero nk’ uburyo yemeye inama yagiriwe na Amerika ndetse n’Ibihugu by’iburayi zo guhindura ubuyobozi bw’ igisirikare cye, maze ntatindiganye kubishyira mu bikorwa.

Wikileaks ikomeza ivuga ko Washington itabona ibibi gusa, kuko ngo ishima uburyo umubano wa Congo n’ibihugu byo mu burasirazuba bwayo warushijeho kuba mwiza, ibijyanye no guhohotera abanyamakuru nabyo ngo byaragabanutse, itangazamakuru ryigenga naryo rikomeje gukorera mu gihugu, ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashobora kugaragaza ibitekerezo byabo.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka