Zimbabwe irimo gukusanya inkunga yo kugoboka abahuye n’ibiza mu Rwanda

Igihugu cya Zimbabwe kirimo gukusanya inkunga y’ubutabazi ku bibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru n’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ibiza byatewe n’imvura nyinshi yateye imyuzure mu ijoro ry’itariki ya 2 Gicurasi na 3 Gicurasi, byahitanye abantu 131, ndetse abantu barenga 9000, bakurwa mu byabo binasenya amazu arenga ibihumbi 6000, byangiza n’ibindi bikorwa remezo birimo nk’imihanda, inganda zitunganya amashanyarazi n’izitunganya icyayi.

Abayobozi banyuranye ku isi bakomeje koherereza Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ubutumwa bw’akababaro ndetse no kwihanganisha imiryango yahuye n’ibiza.

Minisitiri w’itangazamakuru, n’itumanaho muri Zimbabwe, Monica Mutsvangwa aganira n’itangazamakuru mu murwa mukuru wa Harare nyuma y’Inama y’abaminisitiri yavuze ko biteguye gukusanya inkunga y’ubutabazi ku bibasiwe n’ibiza.

Mutsvangwa yavuze ko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imirimo ifitiye igihugu akamaro, Nyakanga Moyo, ubwo yagezaga ku na y’abaminisitiri gahunda ijyanye n’inkunga zizoherezwa muri Malawi gufasha abangirijwe n’ibiza, yagaragaje ko leta ya Zimbabwe iri gukusanya inkunga y’ubutabazi mu gushyigikira u Rwanda.

Zimbabwe yohereje inkunga y’ubutabazi muri Malawi aho abantu bagera ku 500.000 bahuye n’ibiza, byaturutse ku mvura nyinshi n’inkubi y’umuyaga yiswe Fred yibasiye amajyepfo ya Malawi.

Raporo zivuga ko abantu 326 bahasize ubuzima mu gihe abandi bagera kuri 800 bakomeretse.

Imfashanyo yakusanyirijwe Malawi harimo sima, ibiribwa, imyambaro inkweto ibikoresho by’isuku n’ibikoresho byo kwa muganga.

Inkuru ya The New Times, ivuga ko Mutsvangwa yatangaje ko inkunga nk’iyi izagenerwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda.

Minisitiri Mutsvangwa yagize ati: “Zimbabwe kandi irimo gukusanya inkunga nk’iyi ku bahuye n’ibiza byibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse no mu Rwanda.”

Abantu 411 kugeza ubu nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ibiza byibasiye intara ya Kivu y’Amajyepfo muri DRC mu cyumweru gishize.

Muri DRC kandi, abantu barenga ibihumbi 5000 na n’ubu baburiwe irengero, mugihe abandi ibihumbi by’abarokotse ibi biza basigaye batagira aho baba.

Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa mbere, tariki ya 8 Gicurasi, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje gahunda y’ubutabazi bwihutirwa igamije gutabara byihuse abaturage bahuye n’ibiza, ndetse inzego bireba zisabwa gushyira mu bikorwa iyo gahunda bidatinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka