Leta ya Congo yemeye kuganira na M23 ku micungire y’igihugu
Nyuma y’igihe batemeranya ku ngingo bagomba kuganiraho, abahagarariye Leta ya Congo na M23 bemeranyijwe ko mubyo bazigaho harimo gusuzuma amasezerano Leta ya Congo yagiranye na CNDP taliki 23/03/2009 hamwe no kurebera hamwe imicungire y’igihugu.
Byari biteganyijwe ko imishyikirano irangira taliki 17/12/2012 ariko nibwo imishyikirano nyirizina itangiye, nyuma yo gutinzwa no gushinjanya ku mpande zombi. Umutwe wa M23 wasabaga ko haganirwa no ku miyoborere y’igihugu (umutekano, imibereho y’abaturage n’ubukungu ) ariko Leta ya Congo yari yarabiteye utwatsi.

Biteganyijwe ko imishyikirano izasoza imirimo yayo taliki 31/12/2012 abayirimo bakaba batazajya mu minsi mikuru ahubwo bagomba kuganira kubyagarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Umuryango wa Howard G. Buffett wemeye gutanga amadolari y’Amerika ibihumbi 500 azakoreshwa mu biganiro byo guhuza impande zombi. Biteganyijwe ko aya mafaranga azishyura ingendo, n’ibindi bicyenerwa kugira ngo imishyikirano igerweho.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|