Laurent Gbagbo yanze ko bamusomera ibyaha aregwa

Laurent Gabgabo wahoze ari Perezida wa Cote d’Ivoire, teriki 05/12/2011, yitabye bwa mbere Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye. Ubwo, Sylvia Fernandez, pererzida w’inteko iburanisha Gbagbo yamubazaga niba ashaka gusubirirwamo ibyaha aregwa, Gbagbo yavuze ko atabishaka.

Abajijwe icyo avuga kubyo aregwa, Gbagbo yavuze ko na n’ubu atarasobanukirwa impamvu yatawe muri yombi, akaba atazi n’ikigenderewe mu rubanza rwe.

Yavuze ko n’ubwo byakomeje guhakanwa, ingabo z’Abafaransa ari zo zamusanze mu rugo iwe zikamuta muri yombi, nyuma zikamushyikiriza abamurwanyaga bo ku ruhande rwa Alassane Dramane Ouattara. Kuri we ngo ibi abibona nko kuba atari ahanganye n’abanyagihugu ahubwo amahanga.

Pascla Turlan, wo mu biro by’umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’i La Haye, avuga ko iperereza rizahera ku byakozwe kuva mu mwaka w’2002 kugeza igihe yatawe muri yombi. Yemeza ko n’abakoze ibyaha ku rundi ruhande nabo bazakurikiranwa.

Biteganyijwe ko Gbagbo azongera kwitaba urukiko mu kwezi kwa gatandatu 2012. Icyo gihe hazatangwa ibimenyetso bihagije bizatuma hamenyekana niba agomba gufungwa cyangwa akarekurwa.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka