‘Kuki twemera kubeshwaho n’ubugiraneza bw’abandi?’, Perezida Kagame abwira Abanyafurika

Perezida Paul Kagame wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Cote d’Ivoire, yabwiye abikorera bo muri iki gihugu ko ari bo bifitemo umuti w’ibisubizo by’ibibazo by’Afurika.

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'abikorera muri Cote d'Ivoire
Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abikorera muri Cote d’Ivoire

Perezida Kagame avuga ko Afurika yazize kudashyira hamwe ngo bakoreshe indangagaciro za Kinyafurika mu kwishakamo ibisubizo, ahubwo bagategera amaboko abandi babashakiye ibisubizo.

Yagize ati “Mu myaka mike ishize Afurika n’ibihugu bya Aziya byari ku rugero rumwe rw’iterambere, ariko byo byarakataje twe turasigara. Dukwiye kwibaza impamvu byegenze gutyo kandi tugahindura imikorere.”

Igisubizo cya Perezida Kagame ku cyatumye Afurika idindira mu iterambere, ngo ni uko Abanyafurika bemereye abandi batari Abanyafurika kubakoreraho igerageza ariko bikarangira ntacyo ritanze Afurika ikiri hahandi.

Perezida Kagame yavuze ko ibisubizo ku bibazo by'Abanyafurika bifitwe n'Abanyafurika ubwabo
Perezida Kagame yavuze ko ibisubizo ku bibazo by’Abanyafurika bifitwe n’Abanyafurika ubwabo

Yatanze urugero rw’inkiko za Gacaca mu Rwanda nka kimwe mu bisubizo by’ibibazo bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko iyo itabaho kuburanisha imanza za Jenoside bitari kuzarangira.

Ati “Nk’urugero (mu Rwanda), byari kuzatwara imyaka amagana kugira ngo tuburanishe abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside. Mu Rwanda twakoresheje uburyo gakondo mu kurangiza izo manza, bidufasha kuburanisha imanza imanza ibihumbi n’ibihumbi kandi binageza ku bwiyunge.”

Perezida Kagame yavuze ko uburyo u Rwanda rwakoresheje butandukanye n’ubwo Umuryango w’Abibumbye wakoresheje ingengo y’imari itabarika mu myaka 20 ikaburanisha imanza zitarenze 62.

Ibyo byahise bigeza Perezida Kagame ku kubazo kigira kiti: “Kuki Afurika yahora ibeshejweho n’ubugiraneza bw’abanyamahanga?”

Abikorera bari bitabiriye iki kiganiro ari benshi
Abikorera bari bitabiriye iki kiganiro ari benshi

Yahise atanga urugero ahereye mu nama yari yitabiriye ati “Muri iki cyumba harimo abantu baturutse ahantu hatandukanye, bize muri za kaminuza mu mahanga zitandukanye. Kuki tutakoresha ubwo bumenyi ngo duhindure ibibazo dufite?

Abanyafurika dufite ubushobozi bwose bushoboka ngo duteze imbere umugabane wacu imbere.”

Mu rugendo rwa Perezida Kagame muri Cote d’Ivoire hasinywe amasezerano atandukanye y’ubufatanye mu by’ubucuruzi ndetse n’ubuhahirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka