Kongo: hari impungenge ko hameneka amaraso igihe cyo gutangaza uwatsinze amatora

Ejo abasenyeri bo muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakoranye ikiganiro n’abanyamakuru bababwira ko bafite impungenge ko, tariki 06/12/2011, ubwo hazatangazwa umwanzuro wa nyuma w’amatora hashobora kongera kumeneka amaraso nk’uko bimaze iminsi biba.

Umukuru w’inama y’abakristu yagize ati “Kongo kuri ubu imeze nka gari ya moshi yihuta igana mu mwobo, nkaba nsaba abayobozi b’iki gihugu gufata amaferi y’iyo gare ya moshi!’’.

Ishyirahamwe ryita k’uburenganzira bwa muntu, Human Right Watch, rivuga ko abantu 18 cyangwa barenga bapfuye, abandi ijana barakomereka mu bikorwa bijyanye n’amatora.

Imyanzuro y’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi ivuga ko hari ibitaragenze neza mu matora nk’ahagiye hatorerwa n’abantu hatari hazwi neza. Indorerezi z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika zo zivuga ko amatora yagenze neza.

Amajwi y’agateganyo aherutse gutangazwa na komisiyo ishinzwe amatora muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo yerekana ko Joseph Kabila ufite amajwi asaga 47% naho Etienne Tshisekedi afite 32%.

Daniel Ngoyi Mulunda uyoboye komisiyo y’amatora yavuze ko Kabila yegukanye amajwi mu turere twa Katanga, Bandundu, Manyema, Province Oriental, Kivu y’amajyepfo, Bakongo na Kasai zombi.

Kalain

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka