Kenya yagiranye amasezerano n’u Bushinwa yo kubaka inzira ya gari ya moshi

Prezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta uri mu ruzinduko mu gihugu cy’u Bushinwa, yagiranye amasezerano na mugenziwe Xi Jinping ya miliyari 5 z’amadolari azakoreshwa mu kubaka inzira ya gari moshi, imishinga y’ingufu z’amashanyarazi no kubungabunga ibidukikije.

Igice cy’ayo mafaranga azakoreshwa mu kubaka inzira ya gari moshi kuva cyambu cya Mombasa kugera i Malaba ku mupaka wa Uganda. Igihugu cya Uganda kizubaka igice cyabo ikomeze iza mu Rwanda.

Iyi nzira ya gari moshi izoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu kandi bizajya bifata igihe gito kugira ngo ibyo bicuruzwa bigere mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasizuba cyane cyane mu bihugu biri kure y’icyambu cya Mombasa.

Prezida w’u Bushinwa, Xi Jinping avuga kandi ko igihugu ayoboye giteganya gushora imari mu yindi mishinga ijyanye n’ubuhinzi busagurira isoko, kuvomerera imyaka ku buryo bugezweho no gukora ifumbire mvaruganda.

Igihugu cy’u Bushinwa kimaze gushinga imizi mu bihugu by’Afurika aho usanga bafite amasoko akomeye mu nzego zinyuranye kubera inkunga bigenera ibihugu by’Afurika idaherekejwe n’amananiza ibihugu by’iburengezuba bishyiraho.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka