Kenya: Urukiko rwahagaritse ishyirwaho rya Visi Perezida mushya

Umucamanza mu rukiko rukuru rwa Kenya, Chacha Mwita yavuze ko nta Visi Perezida mushya uzashyirwaho asimbura Rigathi Gachagua, mbere y’itariki 24 Ukwakira 2024.

Perezida William Ruto yari yamaze gushyiraho Kithure Kindiki nka Visi Perezida mushya wa Kenya
Perezida William Ruto yari yamaze gushyiraho Kithure Kindiki nka Visi Perezida mushya wa Kenya

Nyuma yo kwakira no kwemeza ko ubusabe bwatanzwe n’uhagarariye itsinda ry’abanyamategeko ba Rigathi Gachagua, Paul Muite bwihutirwa yabushyikirije umuyobozi w’urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya (Chief Justice) Martha Koome.

Urukiko rukuru rwahagaritse ishyirwaho rya Visi Perezida mushya, nyuma y’amasaha makeya abagize Sena ya Kenya batoye bemeza ko Visi Perezida, Rigathi Gachagua ava ku butegetsi.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Koome azashyiraho itsinda rishinzwe kumva ibibazo bigaragaramo kwirengagiza ibiteganywa n’Itegeko Nshinga nk’uko byagaragajwe n’abanyamategeko ba Rigathi Gachagua.

Uwo mucamanza wo mu rukiko rukuru yagize ati, "Kugeza ubu, hatanzwe ibwiriza ryo guhagarika by’agateganyo umwanzuro wa Sena wo gukuraho Visi Perezida”.

Yongeye ko iyo dosiye yashyikirijwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, kugira ngo ayifateho imyanzuro ikwiye.

Perezida wa Kenya, William Ruto yari yamaze gushyiraho Kithure Kindiki nka Visi Perezida mushya wa Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka