Kenya: Umwana yatawe mu musarani w’ibitaro akurwamo ari muzima

Umubyeyi yataye umwana mu musarani w’ibitaro, atabarwa n’umugabo wari uje gushaka ikizamini cy’umusarani yari atumwe na muganga.

Bivugwa ko ku cyumweru tariki 19 Werurwe 2023, ari bwo umugore yabyariye umwana mu musarani w’ibitaro bya Kianjokoma Level 4.

Nyuma yo kubyara, uwo mubyeyi ngo yahise amuta muri uwo musarani w’ibitaro, ku bw’amahirwe umugabo yahise yinjira muri uwo musarani umwana yatawemo ahita yumva umwana aririramo.

Akibyumva, ngo yihutiye kumeyesha abayobozi b’ibyo bitaro , nabo bahita bashaka ubutabazi bwihuse.

Eric Muchangi Njiru Karemba, Umudepite uturuka ahitwa Runyenjes- Embu, yahise aza kuri ibyo bitaro azanye impano y’uwo mwana wavanywe mu musarani agira ati, " Turishimye cyane kuko umwana yatabawe agihumeka, ubu akaba arimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro. Abakora aho kwa muganga n’ababonye uko byagenze, bose uwo mwana izina ryanjye mu gihe nari ngiye kumusura no gusobanuza uko byagenze”.

" Bamwise Gift Mutoria Muchangi. ‘Gift’, bisobanura impano, kuko ubuzima bwose ni impano iva ku Mana. Mutoria kuko yaharaniye kuva muri uwo musarani yari yatawemo. " Turimo gushakisha nyina w’uyu mwana w’umuhungu ngo amufashe, kuko turabizi ko icyo yakoze kitari cyiza, twifuza kumubona ngo tumenye icymuteye gufata icyo cyemezo kibabaje”.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga aho muri Kenya, bohereje ubutumwa bwinshi bashimira uwo Mudepite ku gikorwa cyiza yakoze kuko yeretse uwo mwana urukundo, abandi bavuga impungenge batewe n’uwo mubyeyi wataye umwana we mu musarani.

Uwitwa Catherine Nyaga yagize ati, " Iyo mba wowe Nyakubahwa Karemba, nari gufata uwo mwana, nkanafasha nyina. Ashobora kuba arimo kunyura mu bibazo byinshi mu mitekerereze ye, ku buryo ubu yaba akeneye igihe cyo gukira."
Naho uwitwa Charles Mwangi Waituru, we yagize ati, " Murakoze cyane Nyakubahwa kugaragaza ubumuntu ".

Mukundi Nyaga, we yagize ati, " Iryo zina yiswe ni ryiza, birashoboka ko ari umubabaro uwo mubyeyi yagize nyuma yo kubyara kandi ari umukene, abantu bahura n’ibibazo byinshi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka