Kenya: Umuntu 1 yapfuye abandi 365 bajyanwa mu bitaro bazira inyama

Umusaza w’imyaka 73 witwa Patrick Ndwiga Njagi, yapfuye amaze umunsi umwe mu bitaro nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya ‘Antharax’ mu gihe abandi bagera kuri 365 bari mu bitaro, bazira kurya inyama z’inka irwaye iyo ndwara.

Uwo musaza wapfuye, ngo yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya antharax nyuma yo gufasha abaturanyi be kubaga inka yari irwaye iyo ndwara.
Inzego z’ubuzima zatangaje ko abantu bagera hafi ku 1000, baba barariye inyama z’iyo nka kuko zaguzwe n’imiryango igera kuri 200.

Abariye inyama z’iyo nka yari irwaye, batuye mu mudugudu wa Gatumbi, Runyejes, muri Kawunti ya Embu, aho ngo baziriye mu mpera z’icyumweru gishize.
Raporo y’inzego z’ubuzima muri ako gace, zivuga ko Patrick Ndwiga Njagi yapfuye ku cyumweru tariki 18 Werurwe 2023, nyuma y’umunsi umwe ajyanwe kwa muganga agaragaza ibimenyetso by’indwara ya antharax.

Bimwe mu bimenyetso yagaragazaga birimo kuruka, kunanirwa guhumeka, gutengurwa no kugira ibisebe ku maboko yombi.
Tariki 18 werurwe yajyanywe mu bitaro…tariki 19 Werurwe saa sita z’amanywa nibwo umurwayi yapfuye”.

Muri rusange, abantu bagera kuri 365 nibo bapimwe banavurirwa mu bitaro bimwe byo muri ako gace, ubu ngo bakaba batangiye kumererwa neza.
Inzego z’ubuzima zatangaje ko hari n’imbwa 3 ndetse n’injangwe 2 byagaragaye ko zifite iyo ndwara, ubu zikaba zafungiwe ahantu hamwe zikurikiranwa n’abashinzwe kwita ku buzima bw’inyamaswa.

Kubera icyo kibazo, Polisi n’abashinzwe ubuzima muri ako gace, barimo gushakisha uwo bivugwa ko yapimye izo nyama , bikarangira ziteye abantu ibibazo, kuko atakoze inshingano ze uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka