Kenya: Umuhungu yishe nyina amuziza ubutaka

Umugore wishe umugabo we kubera ubutaka nawe yishwe n’umuhungu we amuhora ubwo butaka n’ubundi.
Ibyo byabereye ahitwa Siaya muri Kenya, aho umusore witwa Silas Oduor avugwaho kwica Nyina witwa Jenifer Atieno, biturutse ku makimbirane ashingiye kuri ubwo butaka.

Umuyobozi w’ako gace kabereyemo ubwicanyi Franklin Odhiambo, yahamije ko ubwo bwicanyi bwabayeho nyuma y’amakimbirane yari amaze igihe kirekire hagati y’uwo muhungu na Nyina.

Uwo musore ubu ufite imyaka 26 y’amavuko, aravugwaho kuba akimara kwica Nyina aho yari atuye mu Mudugudu wa Migosi, bitewe n’amakimbirane ashingiye ku butaka, yahise yishyikiriza Polisi.

Uwo musore yahise yijyana kuri Sitasiyo ya Polisi y’ahitwa Sinaga, nyuma y’uko yishe Nyina amuhora imitungo we yavugaga ko ari iye, nk’uko uwo muyobozi Franklin Odhiambo yabivuze, aho yasobanuye ko ikibazo kijyanye n’ubwo butaka cyatangiye mu 2004, ubwo nyakwigendera Jenifer Atieno, yafungwaga azira kwica umugabo we.

Uwo muyobozi avuga ko nyakwigendera Jenifer yafunzwe igihe kinini muri Gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugabo we biturutse kuri ubwo butaka, kuko ngo bashakaga kubwubakamo inzu ntibabyumvikaneho.

Odhiambo yavuze ko nyakwigendera Jenifer Atieno afunguwe yafashe icyemezo cyo kubaka inzu ahandi hatari muri ubwo butaka, nyuma gato umuhungu we Silas Oduor aza kuvuga ko ubwo butaka bwateye amakimbirane yavuyemo urupfu rwa Se, ari ubwe.

Kuva ubwo, umuhungu na Nyina ngo bari bamaze igihe kinini, badashobora no kuvugana kubera ikibazo cy’ubwo butaka, kugeza ejo tariki 18 Mata 2023, mu gitondo, aho bivugwa ko uwo musore yaje agatema Nyina akamwica.

Uwo muyobozi Odhiambo yakomeje avuga ko mu gihe uwo musore ukekwaho kwica Nyina ari mu maboko ya Polisi ndetse n’iperereza rikaba ririmo gukorwa, umurambo wa nyakwigendera wo wamaze kujyanwa mu bitaro by’aho muri Siaya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi mpora mbivuga iyo wishe umuntu umuziza umutungo we nawe ugomba kwicwa ntuzawutunge umugore wishe apfe,awusige umuhungu nawe akwiye gupfa akawusigira abandi bizatuma ababikora batongera kubikinisha

lg yanditse ku itariki ya: 19-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka