Kenya: Sena yatoye icyemezo cyo kweguza Visi Perezida
Muri Kenya abagize umutwe wa Sena 53, batoye icyemezo cyo kweguza Visi Perezida w’icyo gihugu, Rigathi Gachagua ushinjwa ibyaha 11 birimo no kubiba amacakubiri.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko Rigathi Gachagua, yari aherutse kwandikira Urukiko rukuru i Nairobi, asaba ko ruhagarika umugambi w’abashaka kumweguza ku mwanya we.
Ubusanzwe Itegeko Nshinga rivuga ko kugirango Gachagua ahite ava ku butegetsi ako kanya, ko byibura 2/3 by’abagize Sena bagomba kumwemeza ibyaha. Ni ukuvuga byibura amajwi 45 kuri 68 y’Abasenateri. Ni mu gihe Abasenateri 53 ari bo batoye icyemezo cyo kumweguza.
Mu byo Gachagua w’imyaka 59 y’amavuko ashinjwa harimo ruswa, kunyereza umutungo w’Igihugu, kubiba amacakubiri n’urwango bishingiye ku moko, gukoresha umwanya we mu nyungu ze bwite, kubangamira imikorere ya guverinoma, no gushyigikira imyigaragambyo yabaye muri Kamena yaguyemo abantu 50. Abayikoze batwitse n’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Gachagua uhakana ibyaha ashinjwa, aherutse gushyiraho itsinda ry’abanyamategeko bamwunganira kuko yavuze ko agomba kugana inkiko kugira ngo bagaragaze ko ari umwere.
Abaturage ba Kenya bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo ku iyeguzwa rya Visi Perezida, abagera kuri 85% bagaragaje ko bashyigikiye iyeguzwa rya Rigathi Gachagua
Ohereza igitekerezo
|