Kenya: Pasiteri Mackenzie wicishije abantu inzara yagarutse mu makuru

Muri Kenya, Pasiteri Paul Mackenzie akurikiranyweho urupfu rw’abandi bantu 52. Arafunze by’agateganyo guhera mu 2023, mu gihe hagikorwa iperereza ku rupfu rw’abantu bagera kuri 450 b’abayoboke bo mu itorero rye, aho ngo yabashishikarizaga kwiyiriza ubusa kugeza bapfuye kugira ngo bajye guhura na Yesu.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2025, nibwo indi mibiri 34 n’bice by’imirambo 102 byabonetse mu mudugudu wa Binzaro, mu bilometero 30 uvuye ahitwa i Shakahola, mu Burasirazuba bwa Kenya, ahatahuwe iyo mirambo 450 yabanje kuboneka.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko iyo mibiri 34 yabonetse iyo ihurijwe hamwe n’ibyo bice by’imirambo bitandukanye, byose hamwe byerekana imfu z’abantu 52. Polisi yo muri icyo gihugu ikaba ivuga ko ibikorwa by’aho muri Shakahola byakomeje nubwo Pasiteri Mackenzie yari afunze.

Mu bakekwaho kugira uruhare muri izo mfu z’abahoze ari abayoboke b’iryo torero ryo mu gace ka Binzaro, harimo Pasiteri Paul Mackenzie.

Mu itangazo ryasohowe n’ubushinjacyaha bw’aho muri Kenya, rigira riti, “hari ibimenyetso bifatika bishinja Paul Mackenzie, ukekwaho kuba yarateguye kandi akagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyaha bitandukanye, akoresheje inyigisho ziyobya […] kugira ngo akurure abazahitanwa na zo bajyanwe i Binzaro”.

Abagenzacyaha banabonye inyandiko zanditse n’intoki, ziri mu cyumba Pasiteri Mackenzie afungiyemo, zivuga ku mikoranire ye n’abantu batandukanye n’amafaranga yakoreshejwe binyuze kuri telefone zigendanwa.

Nk’uko byagarutsweho n’itangazamakuru ryo muri Kenya, hari abayoboke bane bakomeje ibikorwa by’iryo torero, bagashaka abantu bajyanwa aho i Binzaro, byose babigenzura ku mabwiriza ya Pasiteri Paul Mackenzie wakomeje kubabwiriza kuri telefone ari aho afungiye.

Ubushinjacyaha bwa Kenya bwatangaje ko bushaka guhuza izo manza zombi. Mu rubanza rwa mbere, Pasiteri Paul Mackenzie asanzwe akurikiranyweho ibyaha birimo “ubwicanyi, kwica bitaturutse ku bushake, n’ikorwa ry’inyigisho z’ibinyoma ziyobya, ari zo zateye ikibazo gikomeye aho muri Shakahola”.

Mu rubanza rushya, Pasiteri Paul Mackenzie we n’abandi bafatanyacyaha bareganwa, nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, bashinjwa ibyaha birimo kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byateguwe, gushyigikira ubuhezanguni bukabije, gufasha no gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba no kwica.

Biteganyijwe ko Pasiteri Paul Mackenzie azitaba urukiko ku itariki 11 Gashyantare 2026, kugira ngo yiregure kuri ibyo byaha aregwa.

Pasiteri Paul Mackenzie, yari asanzwe ayobora itorero Good News International Church aho muri Kenya, nyuma aza gufatwa arafungwa ashinjwa kwicisha inzara abayoboke be bo mu gace ka Shakahola, abizeza ko nibisonzesha bagapfa mbere ya 2024, bazahita basanga Yesu mu ijuru, kuko bazaba biganye inzira Yesu yanyuze ubwe.

Pasiteri Paul Mackenzie yatawe muri yombi mu 2023, icyo gihe afunganwa n’abandi bantu 29 b’abafatanyacyaha, baregwa ubwicanyi, gufasha kwiyahura, no gushimuta abantu.

Ibitekerezo   ( 1 )

ABANTU NINJIJI GUHURA NA YESU NINGOMBWA NGO UBE WARISHWE NINZARA SE?

HOSEA NZAYISHIMA yanditse ku itariki ya: 27-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka