Kenya: Kithure Kindiki yarahiriye kuba Visi Perezida
Kuri uyu wa gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024, Prof. Kindiki Kithure yarahiriye inshingano nshya zo kuba Visi Perezida wa Kenya.
Mu ndahiro ye Prof. Kindiki yavuze ko azakorera Igihugu kandi ko atazatatira icyizere yagiriwe n’Umukuru w’Igihugu cya Kenya William Ruto.
Yagize ati “Nzakuyoboka kandi nkubere intahemuka, kandi nzakorera Igihugu nuzuza inshingano mumpaye”.
Mu ijambo Perezida Ruto yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yavuze ko kuvana ku buyobozi uwari umwungirije Righati Gachagua, ari ikimenyetso cy’uko Igihugu cya Kenya kigendera kuri Demokarasi ndetse ko ari ikimenyetso cy’uko inzego z’ubuyobozi bwa Kenya zikora neza.
Perezida Ruto, yavuze ko Prof. Kindiki aje kuziba icyuho cyari mu biro bye akaba aje kumwuzuza mu nshingano zo guteza imbere abaturage ba Kenya.
Perezida Ruto yatangaje ko agize Prof. Kindiki kuri uyu mwanya nyuma y’aho ku wa 17 Ukwakira 2024, Abasenateri beguje Rigathi Gachagua wari uwumazemo imyaka ibiri.
Prof. Kindiki ugiye kumusimbura, yari asanzwe ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere n’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu 2022. Mbere yaho, yabanje kuba Senateri na Visi Perezida wa Sena kugeza mu 2020.
Prof. Kindiki yari yabanje gutambamirwa n’umucamanza mu rukiko rukuru rwa Kenya, Chacha Mwita wavuze ko nta Visi Perezida mushya uzashyirwaho asimbura Rigathi Gachagua, mbere y’itariki 24 Ukwakira 2024.
Iki cyemezo cyaje gukurwaho n’urukiko rwemera ibyo Umukuru w’Igihugu cya Kenya William Ruto, wari wagennye ko Prof. Kindiki aba Visi Perezida we.
Gachagua w’imyaka 59 y’amavuko, yegujwe ku mwanya wa Visi Perezida, nyuma y’uko yashinjwaga ibyaha birimo ruswa, kunyereza umutungo w’Igihugu, kubiba amacakubiri n’urwango bishingiye ku moko, gukoresha umwanya we mu nyungu ze bwite, kubangamira imikorere ya guverinoma, no gushyigikira imyigaragambyo yabaye muri Kamena yaguyemo abantu 50.
Uretse kuba iyo myigaragambyo yaraguyemo abantu, yanakomerekeyemo abandi inangiza ibikorwaremezo kuko abayikoze batwitse n’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Ohereza igitekerezo
|