Kenya: Kiliziya Gatolika ntirasubiza amafaranga yari yahawe na Perezida William Ruto
Perezidansi ya Kenya yatangaje ko Kiliziya Gatolika itaragarura amashilingi agera kuri miliyoni 2.6 y’inkunga yari yahawe na Perezida William Ruto, ikayanga ivuga ko itifuza gushukishwa amafaranga.
Musenyeri Mukuru wa Kiliziya ya Nairobi, yatangaje ko iyo nkunga bayanze kuko badashaka gushukishwa amafaranga atangwa n’abanyapolitiki, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Perezidansi Hussein Mohamed mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Citizen TV.
Hussein Mohamed yagize ati, “Kugeza uyu munsi (tariki 19 Ugushyingo 2024) nta mafaranga ayo ari yo yose turabona agaruwe na Kiliziya”.
Ku wa mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, nibwo Musenyeri Mukuru wa Kiliziya ya Nairobi, Philip Anyolo yatangaje ko Kiliziya Gatolika itazemera inkunga yatanzwe na Perezida wa Repubulika William Ruto ingana n’Amashilingi Miliyoni 2.6 ndetse n’andi agera ku 600.000 yatanzwe na Guverineri Johnson Sakaja.
Hussein Mohamed yatangaje ko kugeza mu masaha y’ijoro yo ku wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, ayo mafaranga yose yari ataragarurwa na Kiliziya.
Muri rusange, Perezida wa Kenya William Ruto yari yiyemeje gutanga Amashilingi agera kuri miliyoni 5.6 muri iyo Kiliziya Gatolika ya Soweto muri Nairobi, harimo miliyoni 2 z’Amashilingi agenewe gukoreshwa ku nyubako y’Abapadiri, n’andi 600.000 agenewe gufasha Korari ya Paruwasi n’ihuriro ry’Abamisiyoneri.
Ayo yose akaba yarahise atangwa ku cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2024, ariko Perezida William Ruto yari yemereye iyo Kiliziya kuzatanga n’andi miliyoni 3 z’Amashilingi yo gukoreshwa mu bwubatsi bw’iyo nyubako y’Abapadiri na gutanga imodoka ya bisi ya Paruwasi.
Impamvu yatumye Kiliziya yanga iyo nkunga yatanzwe na Perezida William Ruto, ndetse na Guverineri ngo ni uko itagomba gukoreshwa nk’urubuga abanyapolitiki banyuraho bashaka kwigaragaza neza, kuko Kiliziya itabereyeho ikindi kintu uretse guhimbaza Imana.
Musenyeri Philip Anyolo yagize ati, "Za Kiliziya zacu ntizizakoreshwa nk’imbuga za politiki cyangwa izindi mpamvu zitari uguhimbaza Imana".
Icyo cyemezo cya Kiliziya Gatolika cyashimwe n’Abanyakenya benshi banyujije ku mbuga nkoranyambaga nk’uko byatangajwe na BBC, basaba n’andi madini ya giporotesitanti gukurikiza urwo rugero, akajya amenya kwanga izo nkunga zimeze nka ruswa zitangwa n’abanyapolitiki.
Umwe muri abo bakoresha imbuga nkoranyambaga witwa @Wakabando yagize ati, “Harageze, ukuri kugiye kutubohora. Urakoze cyane Musenyeri Mukuru wa Nairobi, Philip Anyolo, wakoze kwanga iyo ruswa ya Guverineri Sakaja na Perezida Ruto […] Imana ibahe umugisha”.
Uwitwa @Carlpeterkimani ati, “Mbega icyemezo gikomeye, n’andi madini arebereho atere intambwe”.
Uwitwa @Camundih yagize ati, "Wow! mbega urugero rwiza rwakurikizwa n’andi madini! Sinigeze mbona ibimeze bityo. Ubundi niba mushaka guha Imana ntimugomba kubitangaza mu ruhame, mubikora mu ibanga no mu bwiyoroshye imbere y’Imana”.
Undi witwa @Karanimutonga we yagize ati, "Warakoze cyane Kiliziya yanjye kuba waratwumvise, tuzakomeza twubake kiliziya zacu nk’uko twakomeje kubikora, itafari ku rindi”.
Uwitwa @YussufIbra nawe yagize ati, “Mbega icyemezo gisaba ubutwari! Nimubareke bagumane ayo mafaranga yabo yanduye ndasabye, kuko mukomereze aho”.
Ohereza igitekerezo
|