Kenya: Igitero kuri Westgate ngo cyari kiyobowe n’umugore w’Umwongereza

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Amina Mohamed, yatangaje ko ibyihebe byagabye igitero mu isoko rya kijyambere ryitwa Westgate mu Mujyi wa Nairobi tariki 23/09/2013 kigahitana abantu 62 abandi 62 bagakomereka harimo n’umugore.

Nubwo Minisitiri adatobora ngo avuge uwari we, itangazamakuru rikeka ko uyu mugore ukomoka mu Bwongereza yitwa Samantha Lewtwhite, umufasha w’umwe mu byihebe byagabye igitero mu Mujyi wa London tariki 07/07/2005.

Aya makuru avuguruza ayari yatanzwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu wa Kenya aho yari yavuze ko ibyihebe bimwe byateye isoko rya Westgate byambaye imyambaro y’abagore, ariko ari abagabo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya yanatangarije US TV ko mu bagabye icyo gitero harimo Abanyamerika babiri cyangwa batatu bafite inkomoka muri Somaliya n’ibihugu by’Abarabu babaye mu Ntara ya Minosota muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iki gitero kigambwe n’umutwe wa Al-Shabab wo mu gihugu cya Somaliya cyahitanye abantu 62 naho abagera kuri 200 barakomereka. Al-Shabab itangaza ko icyo gitero bakigabye bihimura ku ngabo za Kenya zihanganye na bo muri Somaliya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24/09/2013, amasasu yari acyumvikana muri iyo nyubako bikekwa ko harikirimo ibyihebe bibiri cyangwa bitatu. Ingabo za Kenya zemeza ko igikorwa cyo kugarura umutekano muri nyubako kiri ku ndunduro.

Muri icyo gitero, ibyihebe bitatu byahasize agatwe, abandi bantu 10 bikekwa ko bari muri uwo mugambi batabwa muri yombi.

Igihugu cya Uganda nacyo gifite ingabo zacyo muri Somaliya kiryamiye amajanja nyuma y’uko uyu mutwe watangaje ko uteganya kugaba ibitero muri icyo gihugu, Ethiyopiya n’ahandi muri Afurika.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka