Kenya: Hatangiye iperereza ku ishimutwa ry’umunyapolitiki Dr. Kizza Besigye

Kenya yatangaje ko yatangiye gukora iperereza ku munyapolitiki, Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda uburyo yashimutiwe muri icyo gihugu.

Kenya iri gukora iperereza ku ishimutwa rya Dr. Kizza Besigye
Kenya iri gukora iperereza ku ishimutwa rya Dr. Kizza Besigye

Iperereza ryatangiye gukorwa tariki 21 Ugushyingo 2024, risuzama uburyo yashimutiwe i Nairobi n’ubutegetsi bwa Uganda.

Ikinyamakuru Soft Power cyatangaje ko Dr. Besigye, yafashwe ubwo yaganiraga n’abanyamahanga ku buryo bamugurisha intwaro.

Cyagize kiti “Ubu ari muri kasho, arashinjwa guhungabanya umutekano w’Igihugu, afatanyije n’abanyamahanga.”

Kizza Besigye yagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwo mu Murwa Mukuru Kampala, tariki 20 Ugushyingo 2024, ahakana ibirego birimo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kujya mu biganiro byo kugura intwaro mu mahanga.

Ni bwo bwa mbere Besigye yari agaragaye mu ruhame nyuma yuko umugore we avuze ko yashimuswe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 16 Ugushyingo 2024, ubwo yari i Nairobi mu Murwa Mukuru wa Kenya, mu gikorwa yari yitabiriye cyo kumurika igitabo cy’umunyapolitike wo muri Kenya.

Tariki 20 Ugushyingo 2024, umuvugizi wa guverinoma ya Uganda yavuze ko itigeze ishimuta Besigye kandi ko kumuta muri yombi byakozwe ku bufatanye n’ibihugu byombi.

Kizza afungiwe muri gereza ya Luzira, mu Majyepfo y'Iburasirazuba bwa Kampala
Kizza afungiwe muri gereza ya Luzira, mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Kampala

Ibihugu byombi biravuguruzanya kuko mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, Korir Sing’oei, umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, yavuze ko ifungwa rya Besigye atari igikorwa cyakozwe na Guverinoma ya Kenya.

Sing’oei yongeyeho ati: "Twatangiye iperereza kugira ngo tumenye uburyo Besigye yakuwe muri Kenya habayeho kumushimuta akajyanwa muri Uganda ibizavamo tuzabitangaza."

Mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga X, umugore we Winnie Byanyima yasabye Leta ya Uganda kumurekura, anagaragaza ko atumva impamvu aburanishwa n’urukiko rwa Girikare kandi ari umuntu usanzwe.

Uyu mugabo w’imyaka 68 azakomeza gufungirwa muri gereza ya Luzira, mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Kampala, kugeza ku tariki 2 Ukuboza 2024 hamwe n’umunyamuryango wa FDC, Hajj Lutale Kamulegeya, na we bashinjwa icyaha kimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka