Kenya: Habonetse indi mirambo 21 y’abishwe n’inzara

Abakora iperereza muri Kenya batangaje ko babonye indi mirambo 21, y’abishwe n’inzaranyuma yuko bashishikarijwe kwiyiriza.

Aba babonetse nyuma y’igikorwa cyo kongera gushakisha abapfuye bo mu itorero rivugwa ko ryasabaga abayoboke kwiyicisha inzara ngo bagere mu ijuru mu buryo bwihuse.

Iyi mirambo mishya 21 yabonetse yazamuye umubare wari wabonetse mbere bivugwa ko na bo biyicishije inzara maze ugera ku bantu 133.

Nubwo bimeze gutyo ariko haracyakorwa iperereza kuko bivugwa ko abandi babarirwa mu magana baburiwe irengero.

Umukuru w’Itorero Good News International Church, Pasiteri Paul Mackenzie, bivugwa ko ari we wabashishikarije kwiyicisha inzara, ategereje kuburanishwa, aho ashinjwa gutegeka abayoboke be kwiyicisha inzara.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kenya, Kithure Kindiki, yavuze ko barimo gukora iperereza ku birego byuko hari ibice bimwe by’imibiri byakuwe kuri imwe mu mirambo ngo bikoreshwe ku bandi bantu.

Ikirere kibi nicyo cyari cyatindije isubukurwa ry’igikorwa cyo gushakisha abapfuye mu ishyamba rya Shakahola ryo mu karere ka Kilifi, mu burasirazuba bwa Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka