Kenya: Bafunguye utubari, amashuri yo akomeje gufungwa

Utubari n’amaguriro y’inzoga byo muri Kenya byafunguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020, nyuma y’amezi atandatu yari ashize nta kabari kemerewe gukora. Twari twarafunzwe mu rwego rwo kurwanya ikwira ry’icyorezo cya coronavirus.

Utubari tugomba gukurikiza ingamba zashyizweho, aho abacuruzi babujijwe kutarenza saa yine z’ijoro (22h00) batarafunga.

Ibi byatangajwe na Perezida ubwe Uhuru Kenyatta ubwo yatangarizaga igihugu ku bikorwa bya Guverinoma biherutse gukorwa mu kurwanya COVID-19, no kongera guzahura ubukungu bwa Kenya bwagiye hasi muri aya mezi kubera coronavirus.

Perezida Uhuru kandi yongereye amasaha yo kugera mu rugo mu gihugu hose aho isaha yo kugera mu rugo ari saa tanu z’ijoro naho iyo kuva mu rugo no gutangira ingendo iba saa kumi za mu gitondo (04h00). Izi mpinduka zose ziratangira gukurikizwa kuri uyu wa kabiri.

Itangazo ryari ryitezwe kugira icyo ritangaza ku gufungura amashuri ariko ntacyo ryabivuzeho. Ku wa mbere w’iki cyumweru, Minisiteri y’Uburezi yari yategetse abarimu gusubira ku bigo by’amashuri bigishaho, ariko Perezida Kenyatta yavuze ko ibigo by’amashuri bishobora gufungura ari uko umutekano w’abanyeshuri bigaragaye ko ushobora kubahirizwa.

Kenya imaze kugira abanduye COVID-19 barenga ibihumbi 38. Ku wa Mbere hapfuye abantu icyenda, bituma umubare w’abahitanwa n’icyorezo wiyongera aho bamaze kurenga 700 bitabye Imana bazize coronavirus.

Habayeho kugabanuka kw’icyorezo gahoro gahoro mu mibare; mu byumweru bishize. Ku wa mbere, hamenyekanye abantu bashya 53 banduye COVID-19, nubwo impuguke mu by’ubuzima zagaragaje ko kwipimisha bikiri ku gipimo cyo hasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese twebwe agakuru gashimishije nk’ako kazatugeraho ryari?

Jean John YOHANI yanditse ku itariki ya: 29-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka