Kenya: Amina Mohammed, muri batandatu bahatanira kuyobora Umuryango mpuzamahanga w’Ubucuruzi

Abagore bari mu buyobozi muri Kenya bagaragaje ko bashyigikiye mugenzi wabo usanzwe ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe siporo, Amina Mohammed, uhatanira kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO).

Mu kiganiro n’itangazamakuru ryo muri Kenya kuri uyu kane tariki 23 Nyakanga 2020, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya (Kewopa), Gathoni Wamuchomba, yavuze ko Amina Mohammed afite ubunararibonye bwihagazeho mu kuyobora, kuko n’ubusanzwe yigeze gukorera WTO.

Wamucomba yagize ati “Turifuza gutangaza ko dushyigikiye byimazeyo ubwiyamamaze bwa Amina Mohammed, kandi turamwifuriza amahirwe masa mu gihe cyo kwiyamamaza. Turanahamagarira bagenzi bacu bo hirya no hino ku isi gushyira hamwe natwe muri uru rugamba rwo kumushyigikira”.

Madamu Wamucomba yanashimye Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, kuba yaratanzeho Amina umukandida ku mwanya w’ubuyobozi bwa WTO.

Yakomeje avuga ko iyi ari yo nzira kuri Kenya yo kugera ku ntego z’iterambere rirambye icyiciro cya gatanu, zigamije guteza imbere uburinganire no guha ubushobozi abagore n’abakobwa mu mwaka wa 2030.

Komiseri wa Komisiyo y’uburinganire muri Kenya (NGEC), Priscilla Nyokabi, na we yavuze ko bashyigikiye Amina byimazeyo.

Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi WTO ufite icyicaro i Geneva mu Busuwisi, urimo gushaka umuntu ugomba gusimbura umunya Brazil Roberto Azevedo, uzacyura igihe cye muri Kanama uyu mwaka.

Umugore wa mbere mu buyobozi bwa WTO

Amina Mohammed, wigeze guhagararira Kenya muri WTO, akaba n’umugore wa mbere wayoboye inama rusange y’uwo muryango muri 2015, abaye umuntu wa gatandatu wemejwe ku mugaragaro nk’umukandida ku mwanya w’umuyobozi wa WTO, aho agiye guhatana n’abandi baturutse mu Misiri, Nigeria, South Korea, Mexico na Moldovia, batatu muri bo na bo ni abagore.

Abo bakandida batandatu ni Minisitiri w’Ubucuruzi wa Koreya y’Epfo, Yoo Myung-hee; Amina Mohamed wigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’umahanga wa Kenya, Umuyobozi mukuru wungirije wa WTO muri Mexico Jesus Seade Kuri; Ngozi Okonjo-Iweala wigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’uw’ubukungu muri Nigeria, Hamid Mamd wigeze kuba umudipolomate muri Misiri na Tudor Ulianovschi wigeze kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Moldovan.

Muri 2013, Umunyakenyakazi Amina Mohammed yatsinzwe amatora umwanya wegukanwa n’Umunyabrazil Roberto Azevedo.

Muri 2017, Amina na bwo yatsinzwe amatora n’umunya-Chad Moussa Faki Mahamat, mu matora yo kuyobora komisiyo y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika.
Kuri iyi nshuro, Guverinoma ya Kenya ifite icyizere ko noneho uyu ari umwanya wa Amina Mohammed wo kwegukana amatora yo kuyobora Umuryango mpuzamahanga w’Uburuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka