Kenya: Abadepite bemeye kugabanya umushahara wabo ho 40%

Nyuma y’impaka z’urudaca n’imyigaragambyo mu mujyi wa Nairobi, abadepite ba Kenya bashyize bemera kugabanya umushahara wabo ho 40% ariko bahabwa amafaranga y’imodoka agera ku bihumbi 58 by’amadolari.

Abadepite bo muri Kenya bemeje itegeko ribagenera umushahara ungana n’ibihumbi 120 by’amadolari ku mwaka mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka bituma imiryango iharanira inyungu z’abaturage ihaguruka irabyamagana.

Gusa, ibi byabaye kandi Prezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta na komisiyo ishinzwe imishahara muri Kenya batabikozwa. Ibiganiro byabaye hagati y’abadepite na komisiyo y’imishahara byageze kw’igabanya ry’umushahara ukava ku bihumbi 120 ukagera ku bihumbi 75.

Abadepite bitwaza ko batanga amafaranga y’umurengera ku bikorwa by’iterambere by’aho bakomoka, bemeye guhara igice gito cy’umushahara nyuma yo guhabwa ibihumbi 58 by’amadolari yo gufata neza imodoka zabo (car allowances).

Inteko ishinga amategeko ya Kenya.
Inteko ishinga amategeko ya Kenya.

Abadepite bo muri Kenya bari ku isonga mu badepite bahembwa amafaranga menshi ku isi mu gihe umuturage wo hasi yinjiza amadolari 1,800 ku mwaka.

Abo badepite bijejwe kandi imperekeza ishyitse igihe bazaba barangije manda yabo, ibi ntibitangaje kuko n’abadepite bacyuye manda bihaye ibihumbi 107 by’amadolari mbere yo gusohoka mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twese hamwe twige gusaranganya duke igihugu kiba gifite(abwirwa benshi akumva beneyo).

Alias yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka