Kagame asanga Afurika yakwihaza mu ngufu z’amashanyarazi

Perezida Paul Kagame ngo asanga Afurika yakwihaza mu ngufu z’amashanyarazi ariko ibyo byagerwaho ari uko habaye imikoranire hagati ya za leta n’abikorera.

Yabitangarije uyu munsi mu gihugu cya Kenya, aho yari yatumiwe na mugenzi we Uhuru Kenyatta gufungura ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwa Olkaria 1 Geothermal Plant ruherereye Naivasha muri icyo gihugu.

Perezida Kagame yagize ati: “Ibihugu by’Uburayi bifite umuriro mwinshi kurusha uwo muri Afurika, ariko se icyo bawukoresha twe tutakora ni iki?”

Perezida Kagame na mugenze we Uhuru Kenyatta biyemeje ubufatanye mu guteza imbere ingufu z'amashanyarazi.
Perezida Kagame na mugenze we Uhuru Kenyatta biyemeje ubufatanye mu guteza imbere ingufu z’amashanyarazi.

Yakomeje avuga ko hakwiye ubufatanye hagati ya za leta ndetse n’abikorera, kugirango bimwe mu bikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro ndetse n’inganda muri Afurika bibone umuriro.

Avuga kuri uru rugomero ruzatanga megawatt 140 z’umuriro, Perezida Kagame yagize ati: “Uyu mushinga ntuzafasha Kenya kwiteza imbere gusa, ahubwo uzanateza imbere u Rwanda ndetse na Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

Umukuru w’igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta, yavuze ko kuri we ari amahirwe kuba akorana n’umuyobozi nka Kagame, ndetse n’abandi bafite inyota yo kugira ngo abaturage bo mu karere bagire imibereho myiza.

Yagize ati: “Ni amahirwe kuri njye kuba nkorana na Perezida Kagame n’abandi bifuza ko aka karere karushaho gutera imbere. Iyo ndeba ubu bufatanye,nsanga tuzagera kure tugahindura imibereho y’abaturage bacu.”

Muri uyu mwaka, u Rwanda rwasinyanye na Kenya amasezerano yo kugura umuriro muri icyo gihugu ungana na megawatt 30.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni, yavuze ko uyu muriro uzaba wagejejwe mu Rwanda bitarenze ukwezi kwa cumi uyu mwaka.

Izi megawatt zikaziyongera ku zindi 40 zizava mu mishanga ya Kivuwatt(25) na Gishoma (15), byose hamwe bikazongera megawatt 70 ku zibarirwa mu 160 u Rwanda rufite kugeza ubu.

U Rwanda rurateganya kuba rwabonye megawatt 563 bitarenze umwaka wa 2018. Minisitiri Musoni ngo akaba asanga iyi ntego izagerwaho bitewe n’indi mishanga minini iteganyijwe kuzabyara izindi megawatt zisigaye.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubuyobozi buzirikane ibyaro aho kwibanda mumigi.turabashigikiye sana!

tuyiramye emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-02-2015  →  Musubize

mbega ngo uhuru aravuga neza, natwe ni igiciro kinini kugira inshuti nka Kenya mufatanya muri byinshi

kabano yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka