Inzara, ubwoba bw’ejo hazaza...Muri Congo ya Tshisekedi, ubuzima ni ‘Mbarubukeye’

Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubaho byahindutse nk’imibare ya buri munsi yo kugerageza kwirinda ibyago—aho kuva ku rugo ujya nko mu bilometero bike bishobora kuguhitana.

 Adele Kibasumba
Adele Kibasumba

Adele Kibasumba agaragaza ishusho iteye ubwoba y’ubuzima bwo muri Minembwe no mu bice bihakikije, aho abaturage, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, bagoswe n’ihohoterwa, inzara n’akato.

Binyuze mu bikorwa bye muri Mahoro Peace Association no mu bundi bukangurambaga, Kibasumba yahinduye kwandika no kubika amateka ndetse no kuyavuga, ibikoresho by’ingenzi, atari gusa mu gushaka ubutabera, ahubwo no mu gukumira ibishobora kuba.

Agira ati: “Abantu ntibashobora no kujya nko mu bilometero bitanu gushaka ibiryo. Iyo babigerageje, baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga ko kwicwa.” Kibasumba atanga ingero z’abagore bagiye gushakira abana babo ibiryo, ariko bagahura n’urupfu rubi cyane.

Ati: “Imibiri yabo yaratemaguwe. Ubu ni bwo buzima abantu barimo kubamo.” Asobanura ko kugera ku bufasha bw’ubutabazi byabaye ingorabahizi, kuko n’ababutanga ubwabo bicwa.

Imyigaragambyo mu mutuzo y'Abanyamulenge
Imyigaragambyo mu mutuzo y’Abanyamulenge

Ati: “Abatanga ubutabazi badafite intwaro n’abaganga bagenda batanga ubuvuzi bagabwaho ibitero ku manywa y’ihangu bakicwa.” No kugenda hagati y’imijyi nk’iyo ya Minembwe na Uvira byaragoranye cyane, kandi bituma abaturage batabona ibiribwa n’ubuvuzi by’ibanze.

Inzara nk’Intwaro

Kibasumba asobanura ko hari uburyo bukoreshwa bugamije kwima abaturage ibiryo nk’ingamba, bigatuma abaturage bagoswe n’intambara ubwayo, hamwe n’inzara.

Ati: “Hari amagambo avugwa ku mugaragaro yemeza ko gufunga inzira z’ibiryo ari ingamba. Ibi ni icyaha cy’intambara.”

Banyamulenge
Banyamulenge

Yongeraho ko mu bihe by’intambara, abaturage bagombye kurindwa, ariko ibiri muri kiriya gihugu bitandukanye n’ibyo.

Ati: “Ushobora kurwanya abo muhanganye. Ariko ntushobora kwicisha inzara abasivili kubera aho batuye.”

Ikibazo Kigaragara Ariko Kititabwaho

Uretse ihohoterwa rihari, n’ubukungu bw’Abanyamulenge bwarasenywe. Kibasumba asobanura ko inka ari zo shingiro ry’imibereho yabo, ariko mu myaka ishize, inka nyinshi zaribwe cyangwa ziricwa—ndetse hakoreshejwe n’uburyo bugezweho nka drones.

Ati: “Inka ni zo bukungu bwose. Ni zo mutungo wabo, ni zo kubaho kwabo. Iyo batakubonye, basenya urugo rwawe. Iyo ibyo nabyo bitakiriho, basenya icyo icyakubeshagaho.”

Yongeraho ko iri senywa ritegurwa rigamije guteza ububabare burambye.

Ati: “Si ukwica gusa. Ni ugushaka ko nta cyahasigara. Ikibabaje ni uko ibi bintu bizwi, byandikwa, ntibihishwe. Igikenewe ni uburinzi, kubona ibiryo no kubaho nta bwoba.”

N’Abatanga Ubutabazi Batagitekanye

Ihohoterwa risobanurwa na Adele Kibasumba ntirikigarukira ku bice byitaruye gusa; ryageze no ku bantu bari kugerageza gutanga ubufasha.

Mu minsi yashize, umukozi ushinzwe ubutabazi w’Umufaransa, Carine Buisset, ari mu bantu batatu bishwe n’ibitero bya drone byagabwe ku nyubako ikoreshwa kenshi n’abakozi b’ubutabazi. Icyo gitero cyanageze hafi y’Ikiyaga cya Kivu.

Umuryango wa UNICEF wasobanuye Buisset nk’umuntu witangiye umurimo w’ubutabazi wakoraga adahwema gufasha abana n’imiryango yugarijwe n’intambara n’ibibazo,” bigaragaza igihombo gikomeye, atari ku bahohotewe gusa, ahubwo no ku bagerageza kugabanya imibabaro ku baguwe nabi muri Congo.

Ku baturage bo mu burasirazuba bwa Congo, ibi bifite ingaruka zikomeye. Niba n’abatanga ubutabazi batagitekanye, kubona ibiryo, ubuvuzi n’uburinzi birushaho kugorana. Umutekano muke ugirira nabi abaturage nawo ugota n’inzira zose zagenewe kubafasha.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka