Intumwa za M3 zashoboye kubonana n’abahagarariye Leta ya Congo mu mishyikirano ya Kampala

Nyuma y’icyumweru, umutwe wa M23 hamwe na Leta ya Congo bari Kampala ariko batarabasha guhura imbonankubone, bashyize barahura bagezwaho gahunda bagomba kuganiraho mu gihe cy’iminsi 5 isigaye ngo igihe bahawe cyo kuganira kirangire.

Kuri gahunda yagaragajwe kuri uyu wa kabiri taliki 17/9/2013 harimo kuzaganira uburyo bwo kubabarira abakoze ibyaha, icyo M23 izahinduka nyuma yo gushyira intwaro hasi, haba kureba ko M23 yagira ishyaka ryemewe na Leta hamwe no gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi ba M23 cyangwa kubashyira mu gisirikare.

Mu bindi byagaragajwe ni ukureba uko hagerwaho ubwiyunge ku Banyengo no guteza imbere imiyoborere n’imibereho myiza by’abaturage hamwe no kurekura imfungwa z’intambara nk’uko bitangazwa na New Vision, ikinyamakuru gikorera muri Uganda.

M23 isaba ko izashyira intwaro hasi ari uko Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda babanje gucyurwa mu gihugu cyabo hamwe no gukura muri Congo imitwe yitwaza intwaro nka FDLR.

Dr. Kiyonga, Minisitiri w’ingabo za Uganda, usanzwe ayoboye ibiganiro, ahura n’izi ntumwa yabibukije ko bafite ibyumweru bibili nabyo bigiye kurangira kugira ngo basinye amasezerano y’amahoro.

Avuga ko kuva taliki 09/12/2012 intumwa za M23 na Leta ya Congo bicaye mu biganiro i Kampala ntacyo barageraho.

Ibi biganiro byatangiye harebwa aho amasezerano Leta ya Congo yasinyanye na CNDP ageze ashyirwa mu bikorwa, aho 35% byari bitarashyirwa mu bikorwa ibindi byari bikiri mu nzira cyangwa byaragezweho.

Abari mu biganiro bagomba kureba uko basinya amasezerano agarura amahoro, bidashobotse bakabigeza ku muyobozi w’umuryango wa ICGLR.

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende, avuga ko mu kwirinda ubushotoranyi bwa M23 bakubye kabiri ingabo mu burasirazuba wa Congo, hakaba hari n’amakuru yemeza ko abahoze ari ingabo za Mombutu 3000 zahungiye Congo Brazaville ziteguye kuza kurwanya M23 zibisabwe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka