Intumwa ya UN muri Congo yijeje kwita ku bibazo bya Kivu nta kujenjeka
Intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye akaba anakuriye ubutumwa bw’uwo muryango bushinzwe kugarura amahoro muri Congo, Martin Kobler, yijeje ko agiye gushakira umuti ibibazo bya cy’umutekano muke mu Ntara ya Kivu.
Mu ruzinduko yagiriye mu Ntara ya Kivu mu mpera z’iki cyumweru, Martin Kobler yagize ati: “Ni ngombwa gukemura ikibazo cy’imitwe yitwara gisirikare, gushyiraho ubutegetsi bwa Leta no gusoza inshingano zacu nta kujenjeka. Ndabizeza kwita ku bibazo bya Kivu, bya Goma n’imitwe yitwara gisirikare nta kujenjeka .”

Abakurikiranira hafi ibibera mu burasizuba bwa Kong-Kinshasa bemeza ko amagambo nk’aya bayamenyerewe ariko ibikorwa bikaba ibindi.
Kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2012, Leta ya Kongo ihanganye n’umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Goma ariko uza kuwuvamo bijejwe kugirana ibiganiro na Leta, bitagize icyo bigeraho kugeza na n’ubu.
Umudage Martin Kobler asimbuye Umunyamerika Mr. Roger Meece warangije manda ye muri Nyakanga.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|