Ingabo za Congo zishimiye urupfu rw’abasirikari batanu ba FDLR
Umuvugizi w’ingabo z’igihugu za Congo ziri mu mutwe wiswe «Operation Amani Leo», Col. Sylvain Ekenge, aratangaza ko ingabo z’icyo gihugu zinejejwe n’urupfu rw’umusirikare wa FDLR wari ufite ipeti rya ofisiye na bagenzi be bane bishwe tariki 22/01/2012.
Col. Ekenge yatangarije radiyo Okapi ko urupfu rw’abo basirikari ba FDLR rwerekana ko bari mu murongo mwiza wo kwirukana burundi uyu mutwe w’Abanyarwanda muri Kivu y’amajyaruguru n’iyamajyepfo.
Yagize ati «turi gushaka kuburizamo abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro baba abakomoka mu gihugu cyacu cyangwa ab’abanyamahanga».
Igitero cya tariki 22/01/2012 cyabereye mu birometero 50 uvuye muri Goma werekeza mu majyaruguru yayo ahitwa Rutshuru. Ubwo burigade ya 804 ya FDRC yavaga i Rugari, mu majyepfo ya Katale, yasanze FDLR yayiteze maze rurambikana. Bivugwa ko komanda w’iyo burigade nawe yaba yarahasize ubuzima.
Col. Ekenge yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Kamena 2011 igisirikare cya Kongo (FARDC) kimaze kwivugana abasirikare ba FDLR bakomeye bagera kuri batanu.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|