Ingabo 49 ziri mu butumwa bw’amahoro muri Darfur zafashwe bugwate n’umutwe wa JEM

Ingabo 49 z’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kugarura amahoro mu ntara ya Darfur (UNAMID) n’Abanyasudani batatu batawe muri yombi n’inyeshyamba zo mu mutwe wa JEM (Justice and Equality Movement), zibashinja kwinjiza abatasi ku butaka bwabo nta ruhushya.

Umuvugizi w’uyu mutwe, Gibreel Adam Bilal, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko bataye muri yombi izi ngabo kubera ibibazo by’umutekano.

Yagize ati: “Twafashe ingabo za UNAMID kuko zinjiye ku butaka bwacu nta ruhushya kandi zinaherekejwe n’Abanyasudani batatu dukeka ko bakorera inzego z’ubutasi”.

Bilal yavuze ko mu ngabo zafashwe harimo abaturuka mu Rwanda, Yemen, Ghana na Senegal.

Ariko ku ruhande rw’u Rwanda, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Major René Ngendahimana, yavuze ko nabo bataramenya amakuru neza, bagikurikirana uko icyo kibazo gihagaze.

Umutwe wa JEM ushinja ubutumwa bwa UNAMID gukorana n’inzego zishinzwe iperereza za Sudani.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko ibyo bintu byo gutata ko nunva ibihugu byinci bibidushinja turazakubigenza gute

KANYONO yanditse ku itariki ya: 20-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka